Kirehe: Bakoze inama mu rwego rwo gukomeza gukumira magendu

Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), kuri uyu wa 25/06/2013 mu karere ka Kirehe hateraniye inama yo kwiga ku buryo bwo gukomeza gukumira forode zishobora kuzanywa mu gihugu zinyujijwe ku mipaka y’u Rwanda n’u Burundi.

Iyi nama yari igamije kwigisha abasirikare ibijyanye n’imisoro n’amahoro banoza imikoranire mu buryo bwo gukomeza kurwanya magendu yakwinjizwa mu gihugu; nk’uko bisobanurwa n’umuhuzabikorwa wa RRA mu ntara y’Uburasirazuba, Nizeyimana William.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko impamvu bakoranye inama na polisi hamwe n’ingabo ari uburyo bwo gukomeza kongera imbaraga mu kurwanya magendu, aho usanga aba magendu bashaka amayeri yose ashoboka mu rwego rwo kwinjiza magendu mu gihugu.

Abari mu nama yo kurwanya magendu mu karere ka Kirehe.
Abari mu nama yo kurwanya magendu mu karere ka Kirehe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro ku karere ka Kirehe mu rwego rwo kurwanya forode cyane ko akarere ka Kirehe gahana imbibi n’ibihugu by’u Burundi na Tanzaniya akaba avuga ko byaba byiza mu minsi iri imbere iyi nama ku kurwanya magendu bayikoranye n’inzego z’ibanze.

Iyi nama yari yahuje abapolisi n’abasirikare bo mu karere ka Ngoma na Kirehe hamwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu rwego rwo gukomeza gukumira magendu.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka