Kiramuruzi: Bafunzwe bazira gusenga mu buryo butemewe

Kuri station ya Polisi ya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, hafungiye abaturage 54 bavuga ko basengera mu itorero ryitwa Abagorozi, aho bakekwaho kuba imisengere yabo ishobora guhungabanya umutekano kuko bakunda gusengera mu mashyamba, mu masaha ya nijoro bagahurira mu ngo z’abaturage.

Aba bakiristu basengera mu itorero ryitwa Abagorozi ryitandukanije n’abadivantiste b’umunsi wa 7, bavuga ko inshingano zabo ari ukugorora ibyagoretswe n’andi matorero, bakabigeraho bafatiye urugero kuri Yesu nko kuba badasengera mu nsengero aho bavuga ko na we atigeze ateranira mu isinagogi, ahubwo yasengeraga mu mabanga y’imisozi mu butayu n’ahandi.

Uretse Kuba badashobora kubaka insengero kuko bavuga ko amafaranga yakazubatse akwiye gufasha abakene, banashishikariza abaturage kwivuza bakoresheje imiti bakura mu mashyamba.

Bamwe muri aba ba kirisitu twaganiye bavuga ko impamvu bategera inzego zibifitiye ubushobozi ngo bahabwe ibyangongombwa ubu buvuzi bukorwe ku mugaragaro, ngo ni uko ibyo bikorwa n’abakeneye gutanga imisoro kuko baba bacuruza, naho bo ngo kuba badacuruza bavurira ubuntu bumva atari ngombwa kwaka ibyangombwa.

Aba Bagorozi bari kuri station ya Polisi ya Kiramuruzi bakomoka mu turere twa Nyagatare na Gatsibo bakaba barafashwe ku cyumweru tariki 30 Kamena 2013.

Supt, Emmanuel Karuranga, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba atangaza ko hategurwa ibiganiro bibakangurira kutagira ibikorwa bategura batabanje kubimenyesha inzego z’ubuyobozi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka