Kigali: Umukingo wagwiriye abantu batatu, umwe ahasiga ubuzima

Mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahaherereye Hotel Le Printemps, urukuta rwagwiriye abantu batatu, umwe muri bo ahita apfa, abandi babiri barakomereka ubwo bari mu bikorwa byo kuhazamura inyubako nshya.

Bakuyemo abagwiriwe n'umukingo
Bakuyemo abagwiriwe n’umukingo

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko ubwo abantu barimo bubaka, umukingo wamanutse ugwira abantu batatu, umwe ahita apfa abandi barakomereka.

Ati “Ni byo koko habaye ibyo byago bituma umuntu umwe ahasiga ubuzima. Abakomeretse bahise bihutira kubageza kwa muganga, umurambo na wo ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibagabaga”.

SP Twajamahoro avuga ko ubundi abantu bubaka bakwiye kujya bitonda cyane mu bihe by’imvura kuko bikunze guteza impanuka aho usanga itaka riba ryaroroshye rikabaridukira.

Ikindi yibutsa abantu bajya mu bikorwa by’ubwubatsi ni ukuba bafite ibyangombwa birimo ingofero n’imyambarao byabugenewe kandi bakaba bazi ko bakorera sosiyete ifite ubwishingizi bw’impanuka.

Ati “Abubaka hirya no hino mu Gihugu twabibutsa kujya babanza bagasuzuma imiterere y’aho bubaka niba hatashyira ubuzima bw’abahakora mu kaga, babona bishoboka bagashaka uburyo babanza kuhatunganya mu rwego rwo kwirinda impanuka”.

SP Twajamahoro avuga ko impamvu atanga izi nama ari uko hajya hagaragara ahantu hubakwa inzu nyuma hakaza guteza impanuka ku bakozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka