Kigali: Imodoka yataye umuhanda yangiza ubusitani

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 mu Karere ka Kicukiro ku muhanda w’ahazwi nka Rwandex habereye impanuka y’imodoka yataye umuhanda, igonga ipoto y’amashanyarazi, yangiza n’ubusitani bwo hagati mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’igitambaro umugore yari ateze mu mutwe cyamanutse kimupfuka mu maso bituma ata umuhanda.

Ati “Uwari utwaye iyi modoka igitambaro yari ateze nicyo cyamanutse kimupfuka mu maso bituma akora impanuka yangiza ubusitani”.

SP Twajamahoro avuga ko iyi mpanuka ntawe yakomerekeyemo uretse kuba yangije ubusitani nayo irangirika.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali asaba abantu bose ko bakwiye kugenda neza mu muhanda ndetse bakitwararika bakirinda ibintu byose byatuma bagira impanuka.

SP Twajamahoro avuga ko nk’iyi mpanuka yaturutse ku burangare bwo kutitwararika mu muhanda. Agira inama abantu yo kujya birinda ibintu byabateza impanuka birimo kugenda urya mu modoka, kuvugira kuri terefone, n’ibindi byabarangaza igihe bari mu muhanda.

Ati “Polisi irongera kwibutsa abashoferi kwirinda umuvuduko ukabije kuko amakosa bakora atuma habaho impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu kandi mu by’ukuri ibyo basabwa baramutse babyubahirije ndetse bakubahiriza n’amategeko y’Umuhanda nta mpanuka zabaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka