Kigali : Imodoka yahiye irakongoka

Ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yafashwe n’inkongi tariki 10 Gashyantare 2024 irashya irakongoka. Byabereye mu Mudugudu w’Amajyambere mu Kagari k’Agatare mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko iyi modoka yafashwe n’inkongi ubwo nyirayo yari ayivanye mu igaraje kuyikoresha, ageze imbere gato abona itangiye gucumba umwotsi ihita itangira gushya.

Ati “Ntitwamenya icyateye inkongi yatumye imodoka ishya igakongoka, ariko turakeka ko ari insinga zitari zimeze neza bigatuma ishya. Turacyakora iperereza ngo tumenye uko byagenze”.

SP Twajamahoro avuga ko nta muntu wahitanywe n’uyu muriro cyangwa ngo akomereke kuko umushoferi wari uyitwaye abonye umwotsi ubaye mwinshi yahise ayisohokamo.

Ati “Andi makuru yatanzwe na nyirayo ni uko iyi modoka nta ‘controle technique’ yari ifite”.

SP Twajamahoro avuga ko abaturage bagerageje kuyizimya ariko bikananirana kuko umuriro wari mwinshi, bituma imodoka ishya irarangira.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko abantu bakwiye kujya bagenda mu binyabiziga babanje kubigenzura ko ari bizima ndetse bakaba bafite ibyangombwa byose birimo ubwishingizi, ‘controle Techinique’ kugira ngo igihe bahuye n’ibyago cyangwa impanuka babashe kwishyurwa ibyangiritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka