Kigali: Habereye impanuka y’imodoka isenya inzu

Mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero, Umudugudu wa Gasharu, habereye impanuka y’imodoka yarenze umuhanda, igonga inzu irayisenya.

Imodoka yarenze umuhanda isenya inzu
Imodoka yarenze umuhanda isenya inzu

Habimana Augustin, umushoferi wari utwaye iyi imodoka yavuze ko yakase ikorosi biramunanira ahita yurira umukingo agonga iyo nzu ihita isenyuka.

Ati " Nari ngiye ku ishuri gutora abana ngeze hano binanira gukata ikorosi mpita nurira umukingo "Bordure’ ngonga ino nzu mubona".

Iyi mpanuka nubwo yasenye inzu ntawe yahitanye cyangwa ngo igire uwo ikomeretsa.

Nyiri inzu witwa Ingabire Vestine yavuze ko inzu ye yasenyutse bayikoreragamo umurimo wo kogosha (salon de coiffure).

Ati “Uyu munsi ntabwo abakozi bari bakoze ni yo mahirwe yabayeho yo kuba iyi mpanuka ntawe yahitanye".

Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko yaturutse ku burangare bw’umushoferi wataye umuhanda yagenderagamo akurira umukingo akagonga inzu y’umuturage.

Twahirwa Albert yavuze ko yagiye kubona abona imodoka itaye umuhanda iragonga.

Ati “Amahirwe ni uko nta muntu wari ku ruhande yakoreyemo iyi mpanuka naho ubundi iba yagonze abantu iyo baza kuba bari muri iyi nzu cyangwa bayihagaze iruhande".

Mu bukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’, Polisi y’u Rwanda yibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika igihe bagenda mu muhanda ndetse bakubahiriza n’amategeko y’umuhanda.

Abashoferi basabwa kandi kubahiriza ibyapa byo ku muhanda no kwirinda kuvugira kuri telefone igihe batwaye kuko biri mu bibarangaza bigatuma habaho impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka