Kigali: Batatu barimo n’abakozi ba ORINFOR batawe muri yombi bakekwaho kwiba

Abantu batatu barimo abakozi babiri b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) batawe muri yombi na Polisi bakurikiranweho kwiba impapuro zakoreshwaga n’icapiro ry’icyo kigo bakazigurisha.

Ali Amani, Lambert Mwizerwa na Alphonse Ntibakunzwe bafashwe bazira icyaha cyavuzwe haruguru, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko polisi ibitangaza, umurinzi wo ku muryango wa ORINFOR yabwiye abakora iperereza ko yababonye bapakira imodoka ibizingo by’impapuro biremereye barangije baragenda.

Uwo mukozi ushinzwe umutekano yababajije aho babijyanye, bamusubiza ko barimo kuzimurira mu nyubako nshya, ORINFOR izakoreramo. Yagize amakenga ahamagara ababishinzwe.

Batatu bari mu maboko ya Polisi. (Foto:RNP/Media)
Batatu bari mu maboko ya Polisi. (Foto:RNP/Media)

Polisi yarakurikiranye isanga abo bantu bazigurishije muri sosiyete ikora iby’icapiro yitwa Bonas LTD. Nyir’iyo sosiyete witwa Alphonse Ntibakunzwe ahakana ko yaguze impapuro z’injurano ahubwo avuga ko yaziguze muri cyamunara. Hagati aho, Polisi ikomeje iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseneza, yamaganye icyo gikorwa. Avuga ko ibikorwa nk’ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu. SSP Mwiseneza aburira abantu bose batekereza gukora ibyo byaha ko bihanwa n’amategeko ku buryo bukomeye.

Baramutse bahanwe n’icyo cyaha buri wese yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Banyamakuru aya ni amakosa akomeye kwerekana abantu bataraburana. None se nibamara kugirwa abere ntibafite uburenganzira bwo kubakurikirana? turasaba ubuyobozi bwa K2D gukuraho amafoto y’aba bantu kuko ORINFOR turayizi ibamo amatiku menshi.
Murakoze

BAGUMA yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka