Kicukiro: Abana batatu bariwe n’imbwa

Abana batatu b’abakobwa bariwe n’imbwa mu Murenge wa Kanombwe, Akarere ka Kicukiro ku cyumweru tariki 16/02013, Polisi igasaba abatunze imbwa kuzingiza no kuzikingirana kugira ngo zitarya abantu.

Ahagana saa munani z’igicamunsi za tariki 16/06/2013, abana batatu b’abakobwa bafite imyaka iri hagati y’imyaka 5 na 9 batatswe n’imbwa irabarya ubwo banyuraga mu rwuri rwa Caleb Ndahiro. Abo bana bahise bajyanwa ku Bitaro bya Masaka kugira ngo bavurwe; nk’uko Polisi ibitangaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Urbain Mwiseneza, arahamagarira abatunze imbwa kuzikingiza no kuzikingirana mu nzu. Agira ati: “Ni inshingano z’umuntu wese utunze imbwa cyangwa iri tungo rishobora kurya abantu bakagira ibibazo kuyakingiza.”

Ibi binashimangirwa n’umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Kicukiro, Jeannette Nyiramanzi na we arashishikariza abafite ayo matungo kuyakingiza hakiri kare; nk’uko Polisi ikomeza ibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka