Kazo: Haravugwa abahungabanya umutekano nijoro babanje gufungirana abantu mu mazu

Mu mudugudu w’Amabumba n’uwa Rugarama mu kagali ka Kinyonzo mu murenge wa Kazo haravugwa abantu biba bakahungabanya umutekano nijoro babanje gufungirana abantu bari mu mazu. Ngo barabanza bagashyira umwanda w’abantu (amabyi) imbere y’inzu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27/05/2013 abantu bataramenyekana bashyize envelope irimo umwanda mwinshi w’abantu mu muharuro w’umugabo witwa Nkiko Francois witabye Imana tariki 23/05/2013.

Ibi bintu byatumye abasigaye muri uyu muryango wa Nkiko bagira ubwoba kuko ngo atari ubwa mbere igikorwa nk’iki gikorewe muri uyu mudugudu none kikaba gikozwe bari no mubyago byo kubura umuntu.

Nkikabahizi, umwe mu bahungu b’uyu mugabo uherutse kwitaba Imana, avuga ko bakimara kumenya ibyo bintu bahise biyambaza ubuyobozi ngo bukemure icyo kobazo kuko byatumye babura umutekano.

Yagize ati “Ibi bintu byajyaga biba mu mudugudu ariko abantu bakumva ko ngo bimenyerewe ndetse bakavuga ngo akaje karemerwa. Aba bantu bakora ibi ni abagizi ba nabi ni abashinyaguzi n’abarozi. Ntago ibi bintu byari kugarukira aha tutabivuze ngo bikurikiranwe».

Umugore bakunda kwita Gerante uturiye aho uyu mwanda washyizwe, avuga ko mu ijoro byabereyemo mu gitondo yabyutse agasanga bamufungiraniye hanze maze agahuruza umuturanyi we Nyirahabimana ngo amufungurire.

Muri iyi midugudu ngo abajura nibo bari bamaze iminsi badukanye kwiba mu mago babanje gufungirana abantu bari mu mazu baturiye ahagiye kwibwa nk’uko biherutse kuba k’uwitwa Bicamumpaka n’uwitwa Tuyisenge batuye muri iyi midugudu itandukanijwe gusa n’umuhanda ucamo hagati.

Kugera ubu iperereza riracyakomeje ariko ntawurafatwa akurikiranweho icyo cyaha. Kuri uyu wa 29/05/2013 inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zatumije inama ngo higwe ibi bibazo bihungabanya umutekano.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka