Kayonza: Batandatu bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bose bakurwamo bapfuye.

Byabaye tariki 10 Ugushyingo 2023, saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, bibera mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza mu Kirombe cya Wolfram Mining and Prosessing Company Ltd.

Hahise hakurikiraho ubutabazi bw’abaturage na Polisi, kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2023, saa sita z’amanywa bose bakaba bari bamaze gukurwamo, imibiri yabo ijyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abaguye mu kirombe ari abakozi b’iyo kompanyi bari bafite ubwishingizi.

SP Hamdun Twizeyimana aragira inama abafite ibirombe n’ababikoramo kwitwararika muri iki gihe cy’imvura kubera ko ubutaka bworoshye.

Ikindi yabasabye ni ugutangira amakuru ku gihe kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.

Abagwiriwe n’ikirombe barimo abagabo batatu n’abagore batatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ibakire mu bayo. Mbega ! Birababaje

Alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka