Karongi: Ikibazo cy’abana b’inzererezi gikwiye gufatiranwa

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, Chief Superintendent Gatambira Paul, aratangaza ko ikibazo cy’abana b’inzererezi muri ako karere kitarafata intera ndende ku buryo gifatiranywe hakiri kare cyacika burundu.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi avuga ko kimwe n’indi mijyi, umujyi wa Karongi nawo ugaragaramo abana badafite icyo bakora mu mujyi nk’uko abita, ariko ngo kuba bakiri bake kandi ari bato, hari icyizere ko bafite igaruriro biramutse bishyizwemo ingufu.

Abana usanga bazerera mu mujyi wa Karongi ntibagera kuri 20, kandi usanga ari bamwe buri gihe kubera ko n’umujyi wa Karongi ari muto. Benshi muri bo ni abo mu mirenge ihana imbibi n’umurenge wa Bwishyura, abandi bavuye mu turere duhana imbibi na Karongi, Rutsiro na Nyamasheke.

Ngo nubwo ikigo cyajyanwagamo abo bana kiri ahitwa Bwakira mu karere ka Karongi kitakemuye ikibazo burundu, hari icyo cyari kimaze ariko ngo kuba cyari kiri kure cyane (20 km uvuye mu mujyi), byatumaga abagishinzwe bitaborohera kugerayo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi asanga gushyira icyo kigo hafi y’umujyi ari byo byiza, kandi ngo ni nayo gahunda akarere gafite.

Polisi ya Karongi n'ubuyobozi bw'akarere bakorana umunsi ku wundi mu gushaka umuti.
Polisi ya Karongi n’ubuyobozi bw’akarere bakorana umunsi ku wundi mu gushaka umuti.

Mu zindi gahunda za Leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije gukemura ikibazo cy’abana b’inzerezi harimo ukubaka amashuli y’imyuga, gahunda y’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), binyuze mu bigo bya IPRC, no muri Karongi ikaba ihari.

Undi mwanzuro Polisi ivugaho rumwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ndetse n’Intara y’i Burengerazuba, ni ukohereza abo bana ku kirwa k’Iwawa kiri mu kiyaga cya Kivu.

Guverineri w’Intaray’i Burengerazuba, Kabahizi Célestin, nawe yishimira intambwe akarere ka Karongi kamaze gutera muri uru rwego, agashimangira ko imbaraga zigomba gushyirwa mu bigo ngororamuco, abatarajya Iwawa bakajyanwayo, kandi n’abavuyeyo bagakurikiranwa kugira ngo ubumenyi bavanyeyo butazaba impfabusa ugasanga basubijweyo.

Kuba Karongi ikora ku nkengero z’i Kivu, umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard, avuga ko ari amahirwe kuko gahunda yo kubohereza nihagera bitazagorana.

Akarere kandi ngo kamaze no kwitegura kwakira abazaba baranyuze Iwawa kabubakira agakiriro ko gukoreramo imyuga itandukanye, irimo kubaza, gusudira, ubwubatsi n’ubundi bukorikori bujyanye n’amasomo atangirwa Iwawa. Icyiciro cya mbere cy’agakiriro cyararangiye, ubu batangiye icya kabili nk’uko Kayumba yabisobanuye.

Mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014, akarere ka Karongi kanahize kuzubaka ikigo ngororamuco mu murenge wa Rubengera, ahasanzwe hari n’icyicaro cy’akarere, bityo kugikurikirana ntibizagorane nk’uko byagenze ku kigo cyahoze muri Bwakira ubu gisa n’icyafunze.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka