Kamonyi: Umusore yishwe nyuma yo gushyamirana na bagenzi be mu kabari

Nshimiyimana Kayitani w’imyaka 29, yiciwe mu muhanda uva ku Ruyenzi werekeza i Gihara, mu rukerera rwa tariki 30/05/2013, ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro. Mu bakekwaho kumwica basangiriraga mu kabari, umwe niwe umaze gutabwa muri yombi.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyabitare, akagari ka Ruyenzi ho mu murenge wa Runda. Abasore batatu aribo Nzariturande Antoine na mukuru we Safari basangiraga na Nshimiyimana Kayitani waje kwicwa nyuma; mu kabari k’uwitwa Maman Benitha kari ku muhanda uva ku Ruyenzi werekeza i Gihara.

Habineza Wellars, Umusore ucuruza Butiki iruhande rw’ako kabari, avuga ko nyuma yo kumva abantu basakuriza mu kabari, yumvise imbere y’inzu acururizamo ijwi ritaka rivuga ngo “Antoine, Antoine”. Uyu musore ngo yahise asohoka mu nzu asanga Maman Benitha ahagaze iruhande rw’umurambo wa Kayitani, aba ari nawe umubwira ngo “Kayitani bamwishe”.

Habineza yahise ashaka uburyo bwo kumenyesha umuryango wa Kayitani utuye hafi aho ko umwana wa bo yapfuye, ahuruza n’abandi baturanyi maze babimenyesha inzego za polisi. Ubwo ariko Antoine yahise abanyuraho kuri moto yihuta yerekeza ku Ruyenzi ntiyahagarara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyenzi, Rwandenze Epimaque, atangaza ko Nzariturande Antoine yafashwe ashaka gucika yamaze kwambuka umugezi wa Nyabarongo yerekeza i Kigali, kuri ubu akaba ari mu maboko ya Polisi, naho mukuru we Safari watonganiye na Nyakwigendera mu kabari akaba agishakishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, atangaza ko kutubahiriza amasaha y’akabari biri mu byatije umurindi ubwo bwicanyi, kuko kubona abantu banywa bakageza saa cyenda z’ijoro barangiza bakicana ari ikibazo.

Umuvugizi wa Polisi arasaba ubufatanye bw’inzego z’ibanze mu kubahiriza gahunda yo gucunga umutekano; ibyemezo bifatwa mu nama z’umutekano birimo amarondo no gutanga amakuru bigashyirwa mu bikorwa kandi bigakurikiranwa.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka