Kamonyi: Umugabo akurikiranyweho gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umwana yabyaye

Umugabo ufite imyaka 45 wabanaga mu rugo n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 9, yamuhohoteye tariki 25/5/2013. Bwacyeye umwana abimenyesha nyirasenge nawe wabimenyesheje Polisi maze atabwa muri yombi.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ibyo byabereyemo, ngo uwo mugabo yatandukanye n’umugore we uwo mwana akiri muto, maze umwana arererwa kwa nyirakuru ubyara se.

Ngo hari hashize amezi abiri uwo mukecuru wareraga umwana yitabye Imana, uwo mugabo ariwe usigaye abana n’umwana bonyine. Ku cyumweru tariki 26/05/2013, nibwo umwana yagiye gusura nyirasenge maze amubwira ko se yamuhohoteye akamurongora.

Nyirasenge w’umwana ntiyabyihanganiye, yahise abimenyesha Polisi maze uwo mugabo atabwa muri yombi.

Uyu munyamabanga nshigwabikorwa arashima uwo mwana kuko yagize ubutwari bwo kuvuga ibyo se yamukoreye. Ngo iyo aceceka yari gukomeza kumuhohotera kandi byashoboraga kumwangiriza ubuzima.

Kuri ubu uwo mugabo wari warigeze gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge, ari mu maboko y’ubushinjacyaha ngo bumukurikirane.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu muvandimwe arakoze kugitekerezo atanze ariko kubwa njye nta mwana wagambaniri se ahubwo mureke dusengere igihugu cyacu kuko ibi birakabije

barigira richard gotzen yanditse ku itariki ya: 2-06-2013  →  Musubize

mujye mwitondera inkuru nkizi, ibi akenshi biba ari inyangane mu miryango. kuko ubusanzwe mushiki we biramutse ari nabyo ntekerezako yamugirira ibanga hubwo umwana ntareke ahasubira. ARIKO NGO UMWANA YAGIYE KWA NYIRASENGE ABIMUBWIYE UNDI YIHUTIRA KURI POLISIII!!!!
uretse aka kantu kajemo ko yaba yarigeze gufata ibiyobyabwenge bishobora gutuma abikora, ariko kubwanjye ndumva ibi ari akagambane.

NA yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka