Kamonyi: Impanuka ebyiri zapfiriyemo abantu batandatu

Impanuka ebyiri zabereye mu Karere ka Kamonyi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu ndetse na mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023, zaguyemo abantu batandatu, abandi barakomereka.

Ni impanuka zabereye mu Mirenge itandukanye kuko imwe yabereye mu Murenge wa Runda ahazwi nko ku Ruyenzi, aho ikamyo ebyiri zavaga mu Ntara y’Amajyepfo ziri mu cyerekezo kimwe, iy’inyuma yagonze iyari iyiri imbere zigata umuhanda zikagonga indi modoka yarimo abantu barindwi, batanu bagahita bitaba Imana.

Imodoka yagongewe ku Ruyenzi
Imodoka yagongewe ku Ruyenzi

Ikamyo yavaga i Karongi ijya mu Mujyi wa Kigali yari yikoreye igaraviye (amabuye aseye) umutandiboyi wayo umwe na we yahanutse hejuru aragwa ahita apfa.

Naho impanuka yabereye ku Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza yaturutse ku ikamyo yagonganye na Coater itwara abagenzi ya RFTC, abantu barindwi barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu masaha y’ijoro mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi, imodoka eshatu zagonganye abantu batandatu bakahasiga ubuzima. Ebyiri zari ikamyo indi ari imodoka nto itwara abantu.

Agira ati, “Iy’inyuma yari yikoreye garaviye yaturukaga mu bice bya Rutsiro ijya i Kigali yagonze ikamyo yavaga i Muhanga yari yikoreye imbaho iyihereye inyuma, bituma zita icyerekezo zigonga indi modoka yari irimo abantu barindwi yavaga i Kigali igana mu Majyepfo abantu batanu bahita bapfa”.

Ku kijyanye n’icyateye iyo mpanuka, ACP Rutikanga avuga ko bapimye abashoferi bose uko ari batatu, bagasanga nta n’umwe wari wanyoye inzoga, hakaba hagikurikiranwa icyateye impanuka yabereye ku Ruyenzi niba ari imiterere y’ibinyabiziga cyangwa ibindi bibazo by’imodoka.

Asaba abakoresha umuhanda by’umwihariko muri iyi minsi mikuru kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye, kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije, no kugenzura ibinyabiziga byabo kabone n’ubwo byaba byujuje ibyangombwa.

Agira ati, “N’iyo waba uvuye muri Kontorore, ubuzima bw’imodoka buhinduka mu kanya gatoya, ni ngombwa ko dukaza ubukangurambaga kuri iyo ngingo abantu ntibizere ko imodoka yujuje ibyangombwa ngo birare. Bagomba guhora bagenzura ibinyabiziga byabo, ikindi ni ukubahana mu muhanda, utwaye ikinyabiziga kinini yubahe utwaye igitoya”.

Ikamyo yagonze Coaster mu Kibuza, na Camera yo ku muhanda izwi nka Sophia ibigenderamo
Ikamyo yagonze Coaster mu Kibuza, na Camera yo ku muhanda izwi nka Sophia ibigenderamo

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko kugeza ku manywa yo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023, abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, agasaba abantu gukomeza kwitwarararika mu ngendo muri iyi minsi mikuru, by’umwihariko abakoresha umuhanda Kigali-Muhanga.

Agira ati, “Abantu bakwiye kumenya ko uyu muhanda ufite imiterere itandukanye n’indi bakoresha, bakwiye gutekereza ko aho baba bavuye hatandukanye na hariya kuko hakunze kubera impanuka zikomeye n’ubwo ntayaherukaga. Ni impanuka zisanzwe kuko abashoferi batihutaga nta n’ubwo bari banyweye ibisindisha”.

Avuga ko gahunda yo kwagura umuhanda Kigali-Muhanga ari kimwe mu bisubizo bizagabanya impanuka, bityo abantu bakwiye gukomeza kwitwararika mu gihe imirimo yo kuwagura itaratangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birababaje kubura abavandimwe,imbaraga zigihugu bangana kiliya,uliya muhanda nimugenzura neza,buli munsi haba accident,iyo atali abanyonzi,aba Ali imodoka,nubwo yenda Byali bitarahitana abantu bangana kiliya umunsi umwe.
Nge mbona nabashofeli babigiramo uruhare kuko bacungana no kurenga Sofia ubundi bakiruka. Police nidufashe.hali nabavugira kuli phone batwaye, wanagerageza guhamagara umurongo was police ukanga gucamo.

Nyirabarinda Grace yanditse ku itariki ya: 31-12-2023  →  Musubize

Imiryango yababuze Imana iyifashe kwihangana hanyuma igikorwo co kwagura umuhanda ujya mumajyepfo n’ingenzi gusumba Ibindi,icakabiri aba choffeur biyubare uko batwara muriyo mihanda babwiwe kwitameze neza!!murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 31-12-2023  →  Musubize

Turasaba abashoferi kuryenzura ibinyabiziga byabo.

Sifa yanditse ku itariki ya: 30-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka