Kamonyi: Batawe muri yombi bazira kujugunya umurambo w’umwana wa bo

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu karere ka Kamonyi, hacumbikiwe umugabo n’umugore bazira guhishira aho bashyize umurambo w’umwana wa bo umaze amezi atandatu apfuye. Bakaba bari babeshye ko bamushyinguye aho bavuka, ariko nyuma bigatahurwa ko bamujugunye mu nsi y’urutare.

Barimenshi Theoneste na Mukaganza Jeanne D’arc, bombi bakomoka mu karere ka Gakenke, bakaba bacumbitse mu mudugudu wa Rubumba, akagari ka Ruyenzi, ho mu murenge wa Runda, bakora akazi k’ubupagasi, bemera ko bamaze amezi atandatu bapfushije umwana w’ukwezi n’igice, maze bagafata icyemezo cyo kumujugunya mu rutare ruri munsi y’urugo kuko nta bushobozi bari bafite bwo kugura irimbi no gukodesha imodoka yo kugeza umurambo ku irimbi.

Ngo uyu mwana akimara gupfa, umugabo yohereje umugore iwabo, gushaka amafaranga yo kumushyingura. Nk’uko Mukaganza abitangaza, ngo nyuma y’iminsi ibiri yavuye iwabo ageze mu rugo umugabo amubwira ko yabuze uko agira umurambo akawujugunya.

Barimenshi we avuga ko yari yataye umutwe yabuze aho yerekera agahitamo gutsimba uwo mwana munsi y’urutare, kuko yabonaga ntaho yakura amafaranga. Ngo hari hashize imyaka ibiri apfushije undi mwana ; kumushyingura bikaba byaramusigiye imyenda na n’ubu atararangiza kwishyura.

Rwandenze Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyenzi, atangaza ko ubukene atari urwitwazo uyu muryango wakagombye gushyira imbere, kuko ari ku nshuro ya kabiri uyu mugabo atabwa muri yombi azira kurigisa uyu mwana, uretse ko mbere we n’umugore we bari babeshye ko yapfuye agashyingurwa ku ivuko mu karere ka Gakenke.

Ngo mbere abaturanyi bari barabwiye ubuyobozi ko muri urwo rugo hashobora kuba harapfuye umwana , biturutse ku gushyamirana k’umugabo n’umugore batonganye maze umugabo akagwira akana kagapfa.

Icyo gihe bombi batumijwe kuri Polisi umugabo n’umugore bemeza ko umwana yarwaye akaremba, umugore akamujyana kumuvuriza iwabo agapfirayo, akaba ariho bamushyingura.

Ibisigazwa by’uyu mwana ngo byavumbuwe n’umuturanyi warimo gutashya inkwi mu nsi y’urugo rwa bo, akaba yarabonye umufuka uhishe munsi y’urutare, yarebamo agasangamo amagufa agahita abimenyasha ubuyobozi , nabwo bushyikiriza uyu muryango Polisi.

Umugabo n’umugore baje kwemera ko ayo magufa ari ay’umwana wa bo nyuma y’umunsi umwe.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka