Inkongi yibasiye inyubako zo muri Gare ya Musanze

Inyubako ikorerwamo ubucuruzi iherereye muri Gare ya Musanze, yafashwe n’inkongi, hahiramo ibintu bitandukanye.

Iyi nkongi y’umuriro yatangiye mu ma saa mbili za mugitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, itangirira mu gice cyo hejuru cy’iyi nyubako y’igorofa igeretse rimwe, ikaba yatangirwagamo serivisi zirimo resitora, kampani zitanga serivisi zijyanye no gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ibiro bya Gare ya Musanze n’izindi kampani zitandukanye zikora ubucuruzi.

Abari bahari ubwo iyi nkongi yatangiraga kuba, bavuga ko yaba yatewe na gaz yari iri muri resitora yaho yaba yaturitse igateza umuriro wagiye ukongeza indi miryango byegeranye kugeza ubwo yose uko ibarirwa muri 20 yo mu gice cyo hejuru ifashwe n’iyo nkongi.

Uwitwa Niyonzima yagize ati: "Twabonye umwotsi mwinshi hamwe n’umuriro bicucumuka mu maduka yo hejuru, kandi uko iminota yagendaga ishira na wo ukagenda ukongeza n’ahandi. Imiryango itondekanye muri icyo gice cyo hejuru ibarirwa muri 20 n’ibyarimo byose nka za mudasobwa, utubati, intebe yewe hari n’abari barajemo amafaranga byose byahiye mu buryo bukomeye".

"Tukiyibona twihutiye gufata twa kizimyamoto dutoya two ku maduka tugerageza kuzimya biranga, dusukamo amazi umuriro uranga uturusha imbaraga, ubwo niko n’abandi bari aho batabaza Polisi n’izindi nzego ngo zize zidutabare".

"Byaduteye ubwoba, abari aho bose bakwirwa imishwaro. Ari abanyamaguru bari baje gutega imodoka n’abarimo bahaha, ari n’ibinyabiziga byari biparitse hafi aho buri wese yarwanaga no gukiza amagara ye kuko mu bigaragara umuriro washoboraga no gukwira ahantu hose, bigateza akaga gakomeye".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko mu makuru y’ibanze bahise bamenya n’ubwo iperereza rigikomeje, ngo inkongi yaba yatewe na gaz yaturitse igakongeza icyumba yarimo, umuriro igahita ukwirakwira no mu yandi maduka.

Ati: "Ukurikije uko imiterere y’iyi nyubako imeze, bigaragara ko amaduka yose yo mu gice cyo hejuru afite igisenge kimwe gihurutuye ari na yo mpamvu byoroheye umuriro kwihuta ukwirakwira hose. Abaturage bamaze kubona ko iyo nkongi ifite ubukana batabaje Polisi y’u Rwanda iratabara, ubu ikirimo gukorwa ni ukuyizimya no gukusanya ingano y’ibyangiritse n’agaciro kabyo".

Iyi nyubako isanzwe ari iy’ikigo Jali Investment Company ari na yo ifite mu nshingano imicungire y’iyi Gare ya Musanze. Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru, SP Mwiseneza yakomeje avuga ko isanzwe iri mu bwishingizi, icyakora ku bayikoreramo bo ntiharamenyekana niba ibicuruzwa byabo baba barabishyize mu bwishingizi.

Amaduka yose yaho yabaye afunzwe, ndetse Polisi yasabye abaturage kwirinda kuhegera dore ko ibikorwa byo kuyizimya byageze mu masaha y’igicamunsi bigikomeje.

Naho mu gice gitegerwamo imodoka ho abaturage bari benshi cyane barimo n’abahagaritse ibikorwa byabo, bakurikirana amaherezo y’iyi nkongi.

Ni mu gihe inyinshi mu modoka zitwara abagenzi zo, byabaye ngombwa ko zipakirira abagenzi hanze ya Gare mu rwego rwo kwirinda umuvundo wazo n’abantu bigaragara ko bari bahuzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss, yakanguriye ba nyiri inzu cyane cyane iz’ubucuruzi kwihutira kugenzura inzu zabo bakareba niba za kizimyamoto, insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho bikora neza mu kwirinda ko byateza impanuka.

Ati: "Muri iyi nzu harimo ibintu binyuranye kugeza ubu tugikusanya ngo tumenye ingano n’agaciro kabyo. Uyu mujyi wa Musanze nk’uko mubizi ugizwe n’inzu nyinshi. Ni byiza rero ko ba nyirazo bita ku kugenzura ko kizimyamoto zikora, bakareba insinga z’amashanyarazi, Gaz batekaho, niba bikora neza, kugira ngo n’igihe habayeho ikibazo cyateza inkongi bisange ibyo bikoresho bikora neza."

Mu kuzimya inkongi y’umuriro hitabajwe imodoka eshatu za kizimyamoto kuko byagaragaraga ko wari ufite ubukana.

Kugeza mu ma saha y’igicamunsi, Polisi n’izindi nzego bifatanya zari zikiri mu bikorwa byo kwegeranya amakuru y’ibyangirikiye muri iyi nyubako n’agaciro kabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ukwihangana arik o niba harimo uburangare bukosoke

valens kizigenza hope haven yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka