Iburasirazuba: Kuri Noheli habaye impanuka yahitanye umwana, batanu bafatwa basinze

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ku munsi wa Noheli habaye impanuka imwe y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umwana.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Runyinya, Umudugudu wa Kiyovu, ahagana saa kumi z’igicamunsi, ku modoka yo mu bwoko bwa Hyundai, yaturukaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Rwamagana.

Gutwara wasinze biteza impanuka (ifoto yo mu bubiko)
Gutwara wasinze biteza impanuka (ifoto yo mu bubiko)

Avuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije aho umushoferi yagonze umwana w’imyaka itandatu, amutera ibikomere bikomeye, ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyagasambu ariko nyuma yitaba Imana.

Umushoferi w’iyi modoka akaba yarahise ahunga akaba yari agishakishwa.

Ku munsi wa Noheli kandi mu Karere ka Nyagatare hafashwe abantu batatu batwaye ibinyabiziga basinze nk’uko byagaragajwe n’ibipimo bafashwe.

Aba barimo abari batwaye moto babiri ndetse n’uwari utwaye imodoka umwe, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare n’ibinyabiziga byabo. Umwe afite imyaka 19 undi akagira imyaka 23 y’amavuko.

Mu Karere ka Rwamagana kandi hafashwe umumotari wari utwaye moto yasinze kuko yasanzwe afite igipimo cya 4.00 bya Alcohol. Ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro.

Mu Karere ka Kirehe na ho mu Murenge wa Kigina, hafatiwe umugabo wari utwaye moto yasinze, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, arasaba abantu kwishimira iminsi mikuru ariko birinda ubusinzi kuko bishobora gutuma babura ubuzima cyangwa bagafungwa.

Yagize ati “Turashishikariza abantu kwishimisha mu minsi mikuru bakidagadura ariko bazirikana ko bagomba kurinda umutekano ku buryo bitabaviramo kuba bafungwa cyangwa ngo babe babura ubuzima bwabo.”

Yasabye ko abatwara ibinyabiziga bagomba kuba bafite impushya zibibemerera, imodoka zarasuzumwe ubuziranenge kandi nabwo bakirinda gutwara bafashe ibisindisha cyangwa ngo bagendere ku muvuduko ukabije.

Yanasabye ko aho bidagadurira hakwiye kuba hatari urusaku rukabije, bakirinda ubusinzi no guha abana inzoga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NOHELI iteza ibibazo kurusha indi minsi yose.Nibwo abantu benshi basinda,nibwo abantu basambana cyane,etc...Yezu bitirira ko yavutse kuli Noheli,ntabwo aribyo.Ahubwo nkuko history ivuga,wali umunsi w’ivuka ry’ikigirwamana cy’Abaroma kitwaga Sol Invictus.Noneho gatulika ihimba ko Yezu yavutse le 25 December kugirango ikurure abo bayoboke b’idini ryasengaga icyo kigirwamana.Niyo mpamvu abakristu nyakuli batizihiza Noheli.Kubera ko imana itubuza kuvanga ibyayo n’iby’ibigirwamana.

bwahika yanditse ku itariki ya: 27-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka