Huye: Umusore witeguraga kujya kwiga muri kaminuza yishwe n’inkuba

Imvura yaguye i Huye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023 yasize mu gahinda gakomeye umubyeyi w’uwitwa Jean de Dieu Habiyaremye, kuko yamukubitiye umuhungu w’imyaka 24 witeguraga kujya kwiga muri kaminuza.

Nk’uko bivugwa n’abatuye mu Mudugudu w’Agasharu uherereye mu Kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba, inkuba ngo yamukubise ahagana saa kumi za nimugoroba, mu kavura kari gake.

N’ubwo icyo gihe hari hakubye imvura nyinshi, ngo yari itaragwa ku buryo yabuza abantu kugenda. N’ikimenyimenyi ngo yamukubise yari ageze mu marembo ajya gushingirira ibishyimbo biri munsi y’urugo, iwabo. Ibi byatumye abatuye muri kariya gace bavuga ko iby’iyi nkuba byababereye urujijo.

Habiyaremye yari amaze amezi abiri akora nk’umwarimu usimbura uwabyaye wigisha mu ishuri ry’inshuke kuri GS Cyarwa, ari na ho yari arangije amashuri yisumbuye mu ishami rya MPC.

Umuyobozi w’iri shuri agira ati “Ni we munyeshuri wacu wagize amanota menshi. Twari twabaye tumuhaye akazi nk’uburyo bwo gutuma n’abandi banyeshuri bagira ishyaka ryo kwiga bashyizeho umwete, ngo babone ko byabahesha akazi.”

Inkuba ngo yamukubise hari hashize nk’iminota 30 ahamagaye umwarimu wigisha ikoranabuhanga kuri kiriya kigo, amusaba kumufasha gusaba kujya kwiga kuri kaminuza. Uwo mwarimu ngo bari bumvikanye ko ku wa Kane azazinduka akamufasha mbere y’uko bajya gutanga ibizamini.

Umuyobozi w’ishuri ati “Uwo mwarimu bavugana twari kumwe. Nyuma y’iminota nka 30, nibwo nabonye ubutumwa ku rubuga rw’Umudugudu buvuga ko uwitwa Jean Paul Habiyaremye yakubiswe n’inkuba, saa kumi zuzuye.”

Kubera ko hari hashize akanya avuganye n’umwarimu wigisha ikoranabuhanga, umuyobozi wa GS Cyarwa ngo ntiyahise atekereza ko ari we, ahubwo yatekereje ko ari uwo bitiranwa, ariko ngo yaje kubaririza asanga ni we.

Habiyaremye ngo yabanaga na nyina w’umukene cyane ku buryo yizeraga ko uyu muhungu we ari we uzamufasha kubuvamo, cyane ko se yamutaye akishakira undi mugore, none inkuba ikaba yamwambuye ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu musore atubabaje turi benshi.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,kandi usanga ariko bimeze kuli benshi,bible yerekana neza ko batazazuka.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Ni ikinyoma bahimbye kiyobya uburari cyazanywe n’umugereki witwaga Platon wanditse ko mu mubiri dufite icyo yise roho idapfa kandi itekereza !!

matata yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Yooooo, Pole kumubyeyi wiwe ubuze umuhungu we warikuzamukura murubwo bukene, imana imwakire mubayo,gusa ubwo igihe kiwe cyari kigeze ngo imana imwisubize!!

Olivier yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka