Huye: Imikorere myiza y’irondo yitezweho guhashya ubujura

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri iyi minsi bashyizeho gahunda yo kugenzura amarondo no kuyongerera ubumenyi mu rwego rwo kuyafasha gukora neza.

Abaturage binubira ko bishyura amafaranga y'irondo nyamara bakibwa
Abaturage binubira ko bishyura amafaranga y’irondo nyamara bakibwa

Agira ati “Inama y’umutekano itaguye ku rwego rw’Akarere yafashe umwanzuro ndetse watangiye no gushyirwa mu bikorwa, ko nibura inshuro ebyiri mu kwezi tugenzura uko amarondo akora mu Karere. Twasabye n’urwego rw’Umurenge n’urw’Akagari kugenzura. Nibura irondo rigenzuwe inshuro enye, ikibazo aho kiri twahabona, bigafasha no kuvugurura abanyerondo.”

Inama y’umutekano itaguye kandi ngo yatangiye gahunda yo kuganiriza abanyerondo, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bw’uko bakwitwara muri ako kazi.

Ikindi inama y’umutekano yabonye kigomba kwitabwaho ni ukongera umubare w’abanyerondo kuko aho Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyiriyeho ko amarondo akurikiranwa ku rwego rw’Utugari, basanze hari aho usanga mu Kagari kose irondo rirarwa n’abantu nka bane, ari na byo bituma abaturage bibwira ko nta banyerondo bakiriho.

Ati “Mu Kagari kagizwe n’Imidugudu itandatu cyangwa irindwi, ntabwo abantu bane cyangwa batandatu bahagenzura neza. Ubu dusaba ko nibura mu rwego rwa buri Mudugudu, abaturage biyemeje gushyiraho irondo ry’umwuga bashyiraho hagati y’umunani na 15.”

Akomeza agira ati “Icyo gihe ahari ingo nyinshi nko mu mujyi, abantu bose batanze umusanzu iyo ntego yagerwaho. Ariko n’aho imisanzu itaboneka, nta kibuza ko n’abaturage bandi bajya barirara.”

Izi ngamba bazifashe nyuma y’uko muri aka Karere hari aho abajura bagiye batera, bakiba, bakanagirira nabi abo bibye. Byagiye bituma hari abaturage batangira kwibaza impamvu yo gutanga amafaranga yagenewe abanyerondo b’umwuga, mu gihe baterwa batabaza ntihagire ubatabara.

Nk’abatuye ahitwa i Sovu mu Karere ka Huye, nyuma y’uko abajura bateye Umukuru w’Umudugudu umwe, yatabaza akabura umutabara, yanahamagara abakuriye irondo akabura n’umwe umwumva, wasangaga bibaza impamvu bakwa amafaranga y’irondo kandi bigaragara ko ritararwa.

Bamwe mu batuye muri ako gace bagira bati “Ikibabaje ni uko amafaranga ari yo bashyize imbere”. Abandi bati “Iyaba byibura twayatangaga, tukibwa bariraye, twatabaza tugatabarwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka