Gitifu akurikiranyweho kugonga abantu 10, umwe arapfa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, Mapendo Gilbert, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akekwaho gutwara ikinyabiziga yasinze akagonga abantu 10 biganjemo abanyeshuri, umwe ahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, ku wa Kabiri tariki ya 05 Ukuboza 2023, saa kumi n’imwe n’iminota irindwi z’igicamunsi.

Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo, ivuga ko Mapendo Gilbert w’imyaka 43, yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota RAV4 ifite ibirango RAC 777E, aturuka mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Rwamagana.

Ngo yageze ahavuzwe haruguru ava mu gisate cy’umuhanda cy’iburyo bwe yagenderagamo ajya mu gisate cy’ibumoso bwe agonga abanyamaguru icumi(10) bagenderaga iruhande rw’umuhanda mu nzira y’abanyamaguru ibumoso bwe bagizwe n’abanyeshuri icyenda (9) bo ku bigo bibiri, GS Nyagasambu na E.M.L.R Christians School, n’umugenzi umwe (1) usanzwe.

Mu bipimo yafashwe na Polisi akimara gukora impanuka ngo basanze yanyweye ibisindisha ku rugero rwa 4.00 bya Alukoro.

Umunyeshuri umwe witwa Umukunda Brenda Kelly w’imyaka itandatu yahise yitaba Imana, mu gihe abandi bakomeretse bidakabije bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu ndetse bakaba bavuwe barataha.

Polisi ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga ndetse n’ubuteshuke byaturutse ku businzi byakozwe na Mapendo Gilbert wari utwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yooo. Pole kuri Mapendo.

Phenuy yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Ngubu ububi bw’inzoga.Iyo unyweye ukarenza,nta kabuza bikugiraho ingaruka.Ushobora kurwana,gukora accident,gusambana,kurwana,kwiyahura,etc...Nubwo amadini menshi avuga ko kunywa inzoga ari icyaha,siko bible ivuga.Ivuga ko gusinda aricyo cyaha kizabuza abasinzi kuba mu bwami bw’imana.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza.

rukabu yanditse ku itariki ya: 7-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka