Gicumbi: Umukobwa arakekwaho gutwika umusore amuziza kumubeshya urukundo

Umukobwa w’imyaka 20 ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Rutare mu Karere ka Gicumbi, aho akekwaho gutwika umusore w’imyaka 30 bahoze bakundana, akoresheje lisansi, nyuma y’uko asanze yarongoye undi mugore w’imyaka 25 y’amavuko.

Byabereye mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, aho uwo mukobwa yagiye gusura uwo musore basanzwe bakundana agasanga yashatse undi mugore.

Nyuma yo kumusangana undi, ngo nibwo yafashwe n’uburakari ajya kugura lisansi arabatwika, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar.

Yagize ati “Byabaye ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri, aho umukobwa yasuye umusore wari fiyanse we, agezeyo asanga umusore yazanye umugore ariko mu buryo butemewe n’amategeko, ni mu buryo bwo guterura”.

Nibwo uwo mukobwa bivugwa ko atwite inda y’uwo musore y’amezi abiri, akigerayo agasanga bimeze bityo yahise asubirayo ajya kugura lisansi aragaruka, kuko bari baryamye badakinze begetseho yabinjiranye arabatwika, ariko uwahiye cyane ni umugeni, yahiye mu buryo bukomeye kuko bamwihutanye bamugeza mu bitaro bya Byumba ari na ho arwariye”.

Kugeza ubu uwo musore ngo wahiye mu buryo budakabije, we yagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Bwisige aho yamaze gutaha, mu gihe uwo mukobwa ukekwaho gutwika bagenzi be yamaze gushyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Rutare.

Gitifu Beningoma impanuro yagejeje ku baturage muri rusange, yagize ati “Birumvikana ni ibintu byatubabaje cyane. Turabanza kwihanganisha abantu bagizweho ingaruka n’iki kibazo, ikindi tubwira abaturage ni ukwirinda umuco wo kwihanira, kuko ubwabyo bigize icyaha. Mu gihe abantu batumvikanye ku kintu runaka, nibegere ubuyobozi bubafashe kugikemura”.

Uwo muyobozi yasabye kandi abantu kwirinda gushaka mu buryo butemewe n’amategeko, kuko bigira ingaruka, mu mibereho y’abashakanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se ubwo yabonye uwo ariwo! muti gusa yikozeho nubwo numusore yari mu makosa

valens kizigenza 🇬🇦🎈😗😍😗🤗 yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka