Gicumbi: Inkuba ikubitiye abantu umunani mu kibuga cy’umupira

Ubwo ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gicumbi harimo kubera umukino, inkuba yakubise abantu umunani barimo abakinnyi na Team Manager (ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe), barahungabana.

Ni mu mukino wa Shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru, wahuzaga Inyemera WFC na Rambura WFC kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024, aho byageze ku munota wa 65 imvura iguye, inkuba irakubita, bamwe mu bakinnyi bagwa igihumure, bahita bajyanwa mu bitaro bya Byumba.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today uko abo bakinnyi bamerewe mu bitaro bya Byumba aho barwariye.

Ati “Inkuba yakubise ubwo bakinaga umupira, abakinnyi barindwi na Team Manager umwe bagwa igihumura, bagize ikibazo cyo kwikanga, ndetse umukobwa umwe akomereka ku mutwe aho bigaragara ko ku musatsi inkuba yamutwitse”.

Arongera ati “Twavuganye n’abaganga bari kubitaho mu bitaro bya Byumba, batubwiye ko batangiye kumera neza, uretse umwe yatwitseho umusatsi niwe ufite agakomere ariko kadakabije, bashobora gusezererwa mu gitondo”.

SP Mwiseneza, yasabye ko ahantu hari ibikorwaremezo bitandukanye, ahahurira abantu benshi hashyirwa imirindankuba.

Ati “Ahari ibikorwaremezo nka biriya, ahahurira abantu benshi hakwiye gushyirwa imirindankuba, kuko n’ubundi imvura ishobora kugwa bugamye muri stade inkuba ikaba yabakubita, ahantu nk’aho hakwiye imirindankuba”.

Muri abo bakinnyi bari mu bitaro, abenshi ni ab’ikipe ya Rambura WFC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

INKUBA yica ibihumbi by’abantu buli mwaka.Ni impanuka itungurana cyane.Waba uryamye,wicaye mu nzu cyangwa wicaye muli office.Niyo mpamvu tugomba guhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Tujye dushaka imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi nkuko benshi bameze.Nitubikora,tukabifatanya n’akazi gasanzwe,imana izatuzura ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo rivuga.
Baliya bantu bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana,bajye batubera urugero.Ni umurimo Yesu yasabye umukristu nyakuli wese.

rukabu yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

Birababaje p Bariya Bakinnyi Nibihangane Kd IMANA Ishimwe yabarinze Imirindankuba Irakenewe

Byukusenge Theogene yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

Birababaje p Bariya Bakinnyi Nibihangane Kd IMANA Ishimwe yabarinze Imirindankuba Irakenewe

Byukusenge Theogene yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka