Gicumbi: Inkongi yibasiye icumbi ry’abarimu bakosora ibizamini bya Leta

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2023 inkongi yibasiye icumbi ry’abarimu bari mu gikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta riherereye mu kigo cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TSS) riherereye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.

Iyi nzu ni yo bararagamo
Iyi nzu ni yo bararagamo

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi yaba yaturutse kuri moteri (generator) bacanye ubwo amashanyarazi yari yagiye basiga bacometseho telefone ngendanwa zabo bituma habaho inkongi.

Ati “Icyo dukeka cyateye iyi nkongi ni umuriro mwinshi waturutse kuri ‘generator’ itanga umuriro mwinshi bitera ‘circuit’ muri izo telefone na zo zitangira gukongeza za matela kuko bari bazirambitseho”.

Polisi ifatanyije n’abaturage bahise bazimya iyi nkongi ariko basanga yamaze kwangiza ibintu bitandukanye birimo telefone, mudasobwa (laptop), matela n’ibitanda ndetse n’igisenge cy’inzu.

Basohora ibitanda
Basohora ibitanda

SP Mwiseneza avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwahise bushaka ahandi hantu aba barimu bagomba kuba bari kugira ngo bakomeze akazi ko gukosora ibizamini.

Ntihahise hamenyekana umubare n’agaciro k’ibyangijwe n’iyi nkongi kuko bari bakirimo kubibarura.

SP Mwiseneza atanga ubutumwa ko abantu bakwiye kwirinda gusiga bacometse ibintu bikoresha umuriro w’amashanyarazi kuko bishobora guteza inkongi.

Ati “Ni byiza no gutunga ibikoresho byo kuzimya inkongi kuko kizimyamwoto ishobora gufasha umuntu guhagarika inkongi itarakwira hose ndetse ikaba yanamufasha kuyizimya”.

Matola zangiritse
Matola zangiritse
Telefone yahiye
Telefone yahiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye mbanje kwihanganisha abobarimu baburiye ibikoresho byabo muriyonkongi ariko mbabajwe nikigo cyange cyahiye

NSABIYERA AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 17-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka