Gatsibo: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ishuri

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024 rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, imvura ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba bibiri by’ishuri rya Ngarama TSS harimo n’aho abakobwa bararaga.

Umuyobozi w’iri shuri, Pascal Karangwa, avuga ko impamvu y’isenyuka ry’ibi byumba ari umuyaga mwinshi, atari ikibazo cyo gusaza ku ibyumba.

Ibyumba byasenyutse ni ishuri ryigirwagamo ndetse n’aho abakobwa barara (Dortoir).

Avuga ko n’ubwo byagenze gutyo bitari buhagarike amasomo kuko ubu batangiye gushaka uko inyubako zasubizwaho amabati yavuyeho.

Ati “Abanyeshuri hari ubundi buryo bwo kubaryamisha, amasomo ntazahagarara kuko turimo gukora ibishoboka byose dushaka ibikoresho byo gusakara.”

Avuga ko uretse ibyumba byavuyeho isakaro ngo nta muntu n’umuntu wahagiriye ikibazo ku buryo n’abanyeshuri bose bameze neza.

Yifuza ko bishobotse ubuyobozi bwite bwa Leta bwabagoboka kuko amafaranga asanzwe atangwa n’ababyeyi yo gusana ibyangiritse ari macye ugereranyije n’ibikenewe kugira ngo hasubizweho isakaro.

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, TSS Ngarama, rifite abanyeshuri 327.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka