Gatsibo: Impanuka yaguyemo babiri, abandi batanu barakomereka

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama mu Kagari ka Ngarama, mu Mudugudu wa Kabeho, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, habereye impanuka y’imodoka ya Coaster yagonze moto n’abatwara abagenzi ku magare, abantu babiri bahita bapfa abandi batanu barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka itwara abagenzi ya Coaster ifite Pulake RAC 932 P yavaga i Gicumbi igana i Nyagatare, igeze mu ikorosi riri mu Mudugudu wa Kabeho ita igisate cyayo, igonga moto babisikanaga yavaga i Ngarama yerekeza i Gatsibo yari itwawe n’uwitwa Uwanjye Eric w’imyaka 20 y’amavuko, ahita apfa, ndetse hakomereka abo yari ahetse kuri moto ari bo Siyabasaza Faustin w’imyaka 62 n’umwana we Tuyishime Eliezer w’imyaka 10.

SP Twizeyimana yasobanuye ko imodoka nyuma yo kugonga uwo mumotari, umushoferi yakomeje agonga abanyonzi bane bari mu cyerekezo kimwe, bakaba bavaga ahitwa Gatungo berekeza i Ngarama. Umwe muri abo banyonzi yakomeretse cyane, aza gushiramo umwuka ageze kwa muganga.

Ati “Uwo musaza n’umwana we ndetse n’abanyonzi batatu barimo kwitabwaho ku bitaro bya Ngarama ndetse n’imirambo y’abahitanywe n’iyo mpanuka iri mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.”

Uretse abahasize ubuzima n’abakomerekeye muri iyi mpanuka yanangije ibyuma biri ku muhanda, n’ibyo binyabiziga byose byangiritse.

SP Twizeyimana avuga ko umushoferi wari utwaye imodoka basanze nta bisindisha yanyweye, kugira ngo wenda bibe ari byo byatumye ata umuhanda yagenderagamo akagonga abo bagenzi.

Ati “Nubwo iperereza ryatangiye gukorwa ku cyateye iyi mpanuka, ibigaragarira amaso impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko byakozwe na shoferi no kudasatira inkombe y’iburyo bwe bw’umuhanda”.

SP Twizeyimana yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda igihe bageze mu ikorosi agacana itara ndangacyerekezo ko agiye gukata kugira ngo ibindi binyabiziga bibibone.

Ubundi butumwa ni ukwirinda gutwara umubare w’abagenzi barenze umwe kuri moto kuko na byo ubwabyo biri mu byateza impanuka kandi umumotari aba yishe amategeko kuko moto itemerewe kurenza umugenzi umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka