Gakenke: Yaketse ko yishe murumuna we, ahita yiyahura aba ari we upfa

Mu Mudugudu wa Rugamba, Akagari ka Rurembo, Umurenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 24 bikekwa ko yiyahuye yifashishije umugozi, nyuma yo gukomeretsa uwo bavukana akoresheje umuhoro, aho ngo bapfaga imitungo y’ababyeyi.

Ikarita igaragaza aho Akarere ka Gakenke gaherereye mu Ntara y'Amajyaruguru
Ikarita igaragaza aho Akarere ka Gakenke gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru

Byabaye ku Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, aho bivugwa ko uwo musore yaba yamaze gutema uwo bavukana, ngo abonye ko amukomerekeje cyane, atekereza ko amwishe.

Nk’uko abaturage muri ako gace bakomeza babivuga, ngo ubwo bajyanaga uwo murumuna we kwa muganga ubwo yari amaze kumutema, uwo musore yahise yiyahura akoresheje umugozi ahita apfa.

Ibyabaye byababaje abaturage, cyane cyane Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, aho yavuze ko yari amaze iminsi mike abasuye nk’umuyobozi mushya, ndetse ngo aranabaganiriza, abasaba kwirinda amakimbirane.

Ati “Ikibazo gihari ni amakimbirane yo mu miryango, ntabwo nari nahuza amakuru neza kuko inzego z’umutekano Polisi na RIB nibo bakiri kubikoraho, ariko muby’ukuri pe birababaje, abantu babiri bava indimwe bagapfa umutungo nawo utari uwabo, umutungo w’ababyeyi, ntabwo ari ibintu abana bakagombye gupfa kugeza ubwo batemana bava indimwe”.

Arongera ati “Ikintu kibabaje nuko kuwa gatanu ushize nari nabasuye, abaturage bose bahuye nk’umuyobozi mushya, nabaganirije n’ibyo bintu mbabwira ko bagomba kugira ingo nzima imiryango itekanye, ariko nyine birababaje kumva abantu babiri bava indimwe bicane kubera umutungo, umutungo umuntu apfa agasiga”.

Uwo muyobozi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwavuganye n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’abakozi mu karere, bagakora ubukangurambaga umurenge ku wundi, bugamije kwigisha abaturage kugira umuryango utekanye.

Yasabye abaturage kandi kujya bagana ubuyobozi mu gihe hari icyo batumvikanaho, ati “Ubuyobozi burahari, ntawabuganye ngo asubizwe inyuma, kumva ngo abantu bicanye birababaje”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka