Gakenke: Umusore yatawe muri yombi ashinjwa ubujura bw’amatungo magufi

Ntahorutaba Jean de Dieu uzwi ku izina rya Gifege ukomoka mu Kagali ka Sereri, Umurenge wa Kivuruga ho mu Karere ka Gakenke yatawe muri yombi n’abaturage ahagana saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri tariki 25/06/2013 azitura intama enye mu rugo rw’umuturage.

Uyu musore w’imyaka 23 ngo asanzwe azwiho ingeso z’ubujura dore ko mu minsi mike ishize yari avuye mu munyururu, yafatiwe mu Mudugudu wa Kanserege, Akagali ka Kidomo ho mu Murenge wa Kamubuga nyuma y’induru zavuze, abaturage baratangatanga.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamubuga, Twagirayezu Bernard abivuga, Ntahorutaba yakomerekeje umwana w’imyaka 15 akaba ari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Mucaca mu Karere ka Burera.

Muri iryo joro, kandi hibwe muri ako kagali inka y’umugabo witwa Biziyaremye kugeza n’ubu nta we uzi irengero ryayo. Umuyobozi w’Umurenge wa Kamubuga avuga ko mu Kagali ka Kidomo gusa hamaze kwibwa inka eshatu mu gihe gito gishize.

Ntahorutaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu gihe hagikorwa iperereza. Icyakora, ahakana ko yari yagiye kwiba amatungo ahubwo avuga ko yitwikiriye ijoro kugira ngo abashe kuzana inzoga zitwa “African Gin”.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka