Gakenke: Umukecuru yatewe n’abajura arahungabana bimuviramo urupfu

Mu Kagari ka Buheta mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke haravugwa urupfu rw’umukecuru witwa Nyirabatunzi w’imyaka 101 rwabaye mu gitondo cyo ku itariki 10 Kanama 2023, nyuma yo guterwa n’abajura mu ma saa tanu z’ijoro bakamucucura utwe.

Umwe mu bakekwaho ubwo bujura yahise atabwa muri yombi, agezwa kuri Polisi Sitasiyo ya Gakenke nyuma yo gufatanwa matola n’imbabura ya cana rumwe by’uwo mukecuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Mukeshimana Alice, yabwiye Kigali Today, ko uwo mukecuru yaba yagize ihungabana nyuma y’uko yari yatewe n’abo bajura, bimuviramo gushiramo umwuka, dore ko ngo nyuma yo kwibwa abaturage bamutabaye basanze ari muzima.

Ati “Mu makuru nahawe na Gitifu w’Akagari, uwo mukecuru wari ufite imyaka irenga ijana, abajura baje kumwiba mu ma saa tanu z’ijoro, agira ihungabana nk’umuntu wari ushaje cyane, mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo ashiramo umwuka. Mu gitondo nyuma yo kwibwa yavuganaga n’abaturage bari bamutabaye, ariko kubera iryo hungabana, mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice yitaba Imana”.

Nyuma yo kwiba uwo mukecuru, irondo ry’Umurenge wa Gakenke ryashyize ingufu mu gushakisha abo bajura, umwe muri bo arafatwa.

Gitifu Mukeshimana yasabye abaturage gukomeza kuba maso batanga amakuru ku gihe no kwirindira umutekano, ashimira irondo ryafashe uwo musore ukekwaho kwiba uwo mukecuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka