Gakenke: Umugore yafatiye umujura mu cyuho aramutema ajya mu bitaro

Zirimabagabo Epaphrodite w’imyaka 25 utuye mu Kagali ka Muhaza mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke arwariye mu Bitaro bya Nemba nyuma yo gutemwa n’umugore wamufatiye mu cyuho amwiba.

Uyu mugabo wiyemerera ko yari asanzwe ari umujura tariki 24/05/2013 yavuye mu Murenge wa Cyabingo agiye kurema isoko rya Gakenke ageze mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagali ka Mucaca mu Murenge wa Nemba abona inzu idakinze amadirishya arebyemo asangamo ferabeto (fer à beton) ashaka kuziba.

Zirimabagabo avuga ko ahagana saa yine z’amanywa yinjiyemo agafata amasahani mu gihe yari ayagejeje hanze yakubitanye n’umugore nyir’urwo rugo witwa Musabyimana Leonilla ahita amutema mu mutwe yikubita hasi.

Agira ati: “Yamfashe nk’umusambu (umujura) mwiba, hari amasorori yari ahari maze gutwara maze kuyageza ahanze. Nagiye kubona umudamu araje ati urakora iki, ahita yaduka arantema mu mutwe.”

Zirimabagabo arwariye mu Bitaro bya Nemba nyuma yo gutemwa afatiwe mu cyuho. (Foto: L. Nshimiyimana)
Zirimabagabo arwariye mu Bitaro bya Nemba nyuma yo gutemwa afatiwe mu cyuho. (Foto: L. Nshimiyimana)

Uyu mugabo w’abana babiri aho arwariye kwa muganga n’ibipfuko mu gahanga, ku rutoki no ku kaboko yemeza ko muri uyu mwaka yibye igare na radiyo ariko aza kubisubiza nyuma yo gufatwa.

Ngo akuyemo isomo ryo kubireka agashaka icyo gukora cyamuha amafaranga. Ati: “Nkimara kubona ko iki kibazo ari icya nyuma ngo mve ku isi, ubu ahasigaye ngiye kwishakira umurimo, nicare mfate isuka mpinge cyangwa mpingire na mugenzi wanjye ariko iri kosa sinzora kurigwamo.”

Arashima ibitaro bya Nemba n’umugore wamufatiye mu cyuho kuko bamwitayeho bakamumenyera amafungo n’ibyo kunywa kugeza uyu munsi.

Uyu mugabo aramutse akize ashobora gukurikiranwa ku cyaha cy’ubujura buciye icyuho mu gihe umugore wamutemye na we ashobora gukurikiranwa ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nibyiza ko mutugezaho amakuru ari update ariko buriya namwe kuki muba mwahishe amafoto kubantu baba bafite inkuru zigisebo kandi guseba arinabyo babashatse dore ko impamvu ziba zanaturutse kuri bo bwite!???usibyeko ahubwo numva uyumugore ari numuntu mubi cyane utazi gufasha kuko iyaza kuba nge mbanaramugiriye neza nkamukizaho ariya maboko namaguru byose nkabimukiza kuko nibyo bimwoshya kujya no gukora ubujura

byukusenge baraka yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

ariko umuntu azajya yitabara,ngo arahamwa nicyaha cyo gukubita no gukomeretsa,ubwo se we agutanze ntiyakwica.Aha namwe muba mufavoriza ibisambo kabisa.Murebe uko mwabisubiramo!

soso yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Ntago Umugore aza kurikiranwa yaritabaraga, babyita LEGITIME DEFENSE

betty yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Uyu mugore ni intwari, ibisambo bikwiye gukosorwa.

Ndayisenga Eugene yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Kuba uyu mugore yakurikiranwa ni uko biteganwa n’amategeko,ariko ntibisobanuye ko iki cyaha kizamuhama,kuko legitime defense si icyaha.

rurangirwa yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ariko umuntu azaterwa niyirwanaho abihanirwe;uwo se ko yari agiye kwiba fer a beton agahera ku bisoroyi kuko aribyo yari abonye nk’imari ishyushye ubwo iyo amutanga afite fer a beton we ntiyari kumusiga ari umurambo.
Hari umujura umaze kuza kunyiba incuro enye: ubwa mbere batoboye butiki barayeza,ubwa2 yanyibye imbuto zose arangije yinjira mu nzu ahura n’umukozi amuvugisha amuturutse inyuma atamenye igihe yagereye mu nzu,ubwa 3 yinjiye mu rugo agiye kwiba telefoni yari mu gikoni umukozi aramusunika kuko yari ahicaye etetse,ubwa4 yuriye igipangu umukozi asanze ari kurungarunga ati nuvuza induru ndagufata ku ngufu;none uwo niduhurira mu rugo rwanjye nkamutanga nkamwivuna ngo amategeko azampana;nabimenyesheje ubuyobozi nsaba ko na polisi yakora umukwabu w’ibisambo bijagaraye kuri ULK ntacyo byatanze.Amategeko ntakwiye gukurikirana ummuntu witabaye kuko umujura agenzwa no kwiba no kwica.

Karoli yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

iyi foto y;uyu mujura kukimwayihishe mu maso?Uyu mugore ntabwoakwiriye gukurikiranwa kuko yari ararwana ku mutekano w’ibintu bye.Gukomeretsa umujura nta cyaha kirimo kuko n we agutanze ntiyagusiga.

rukundo yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka