Gakenke: Amacumbi ya EAV Rushashi afashwe n’inkongi, umwe ahasiga ubuzima

Mu Kigo cy’amashuri TSS/EAV Rushashi, hadutse inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo, umwe yitaba Imana undi arakomereka.

Inkongi yahungabanyije ubuzima n'ibikorwa bya buri munsi muri EAV Rushashi
Inkongi yahungabanyije ubuzima n’ibikorwa bya buri munsi muri EAV Rushashi

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo cyabaye saa cyenda zishyira igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

Uwo muyobozi yavuze ko iyo nkongi yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi, avuga ko umunyeshuri uwo muriro wagezeho mbere ari we wahise yitaba Imana, undi avunika umugongo ubwo bahungaga.

Yagize ati “Byabaye saa cyenda z’ijoro, ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga, ubu ni ho turi”.

Uwo Muyobozi arihanganisha ababyeyi b’uwo mwana witabye Imana ukomoka mu Karere ka Kayonza, yihanganisha n’abanyeshuri biga muri EAV Rushashi babuze mugenzi wabo.

Ati “Turi kumwe n’abana, ndabihanganisha, nkihanganisha n’umuryango wabuze umwana, urumva umubyeyi wohereje umwana yari muri level ya gatatu, ni umwana ukomoka i Kayonza, kumva ko yabuze ubuzima waramwohereje kwiga biteye agahinda”.

Arongera ati “Ubwo rero ni ukwihanganisha ababyeyi, n’abana harimo uwari uturanye n’uwo witabye Imana wahise ahungabana, tumaze kumugeza kwa muganga, ndihanganisha abanyeshuri babuze mugenzi wabo, n’ibintu byari muri iryo cumbi byose byahiye, murumva ko bibabaje”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Twihanganishije umuryango wabuzumwana n’umuryangomugariwaeavrushashi wihangane none dusaba ubuyobozikobwakwita kunyubakozikigo dorekozisanizishaje

Mukama lonardpeterpekee yanditse ku itariki ya: 22-01-2024  →  Musubize

Nukuri Imana ikomeze ababyeyi bahahuriye nakaga ko kubura umwana n’abarwaje, abanyeshuri n’ubuyobozi bw’kigo mwihangane. Ikigo cyacu Imana ikube Hafi.

SAM NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Twihanganishije umuryango wabuze umwana Imana imwakire mu bayo n’abanyeshuri n’Abayobozi bihangane birababaje pe

Murekatete Valentine yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Twihanganishije umuryango wabuze umwana Imana imwakire mu bayo n’abanyeshuri n’Abayobozi bihangane birababaje pe

Murekatete Valentine yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ese ntawe uzabaza ibyibyo byagwiriye abana ese ntago abayobozi bishuri babonaga ko iyo installation ifite ikibazo jye ntago numva uko byahanutse uwabiburiyemo ubuzima Imana imwakire mubanyayo

Kayitare yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Yoo pole sana,gusa birababaje Imana yakire uwo muvandimwe mubayo
kandi abasigaye mukomeze kwihangana ndabakunda cyane...

Gihana Alifu yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

EAV mwihangane. Bibaho kugira impanuka. Ababyeyi n’umwana mukomere, mwihangane.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ndihanganisha ababyeyi buy’umwana,ishuri yigagamo ndetse n’ikigo muri rusange.nyagasani atajye ihumure kubasigaye.

Karigirwa yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ndihanganisha ababyeyi buy’umwana,ishuri yigagamo ndetse n’ikigo muri rusange.nyagasani atajye ihumure kubasigaye.

Karigirwa yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Imana yakire uwo munyeshuri aruhukire mu mahoro Kandi ikomeze imitima y’abasigaye harimo n’ababyehi bamwibarutse.

Egide NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Maze gusoma iyi nkuru y’iyi nkongi yibasiye iri shuri igahitana ubuzima bw’umunyeshuri
natanga ibi bitekerezo:

1) kureba icyateye inkongi
2) kugira inama abantu kwitabira kujya mu bigo by’,ubwishingizi bw’ubuzima kuba tarabijyamo bakajya bishinganisha
3) kureba uko ibyangijwe n’inkongi byarihwa no gufasha umuryango wabuze umwana wabo
4)gushishikariza ibigo byose yaba iby’,amashuri, inganda, ibyigenga n’ibya Leta ndetse n’abandi bantu bose muri rusange gushyiraho gahunda ihoraho yo kugenzura insiga n’ibindi byose bijyanye n’amashanyarazi. Ibishaje bigasimbuzwa Kandi ibyakozwe nabi bigakosorwa.

Egide NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ndihanganisha umuryango wabuze umwana wabo Kandi Imana imuhe iruhuko ridashira, ndihanganisha Kandi muri rusange barumuna bacu twasize muri EAV rushashi bakomeze kwihangana Kandi bakomere ntibakuke umutima😔😭 kubura mugenzi wabo ntibyoroshye.
Umuryango wa EAV Rushashi muri rusange mukomeze kwihangana😔

Niyomwungeri phoibe yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka