Gakenke: Abasore babiri bakekwaho kwica umusore bakamuca umutwe batawe muri yombi

Kavamahanga Placide na Niyomukiza uzwi ku izina rya Miyoyo batawe muri yombi bakekwaho kwica umusore witwa Ntibansekeye Wellars bamuciye umutwe mu Kagali ka Gikombe ho mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke tariki 24/06/2013.

Aba basore bafatiwe mu Kagali ka Cyubi, Umurenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi mu mpera z’iki cyumweru turangije nyuma y’uko hari umuturage wababonye muri ako gace kandi azi ko bashakishwa yihutira gutanga amakuru; nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Nizeyimana Emmanuel abitangaza.

Abantu icyenda bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho ubwo bwicanyi harimo Nsabiyezu Venuste wiyemerera ko yamukase umutwe afatanyije n’abandi bane. Abo bose bane bashinjwaga na Nsabiyezu ubufatanyacyaha barafashwe bafungiye kuri Gereza ya Musanze.

Nsabiyezu yabwiye Kigali Today ko bishe uwo musore bamuhora ko yishe ingurube y’uwitwa Hakiza kandi atabashyiriraga umuriro muri telefone. Ariko hari amakuru avuga ko bamwishe bashaka kumwambura amafaranga agera ku bihumbi 160 yari afite n’ibikoresho byo muri saro yogosha yakoreshaga.

Baramutse bahamwe n’icyaha cyo kwica bashobora gukatirwa igifungo cya burundu nk’uko biteganwa n’ingingo 151 mu gika cya kabiri cy’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka