Gakenke: Abantu 12 barakekwaho uruhare mu ibura ry’ibendera

Abantu 12 batawe muri yombi nyuma y’uko ibendera ry’Igihugu ryari ku biro by’Akagari ka Munyana mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke riburiwe irengero.

Ibendera rigiye kumara hafi icyumweru ryarabuze, kugeza ku wa gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023 ryari rigishakishwa
Ibendera rigiye kumara hafi icyumweru ryarabuze, kugeza ku wa gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023 ryari rigishakishwa

Amakuru y’ibura ry’iryo bendera yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, rikaba ryaribwe mu ijoro ribanziriza uwo munsi ry’itariki 27 Ugushyingo 2023 n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.

Mu gitondo cy’uwo munsi abaramukiye ku biro by’ako Kagari byubatswe mu Mudugudu wa Karambi, batunguwe no gusanga ridahari, bishyira benshi mu rujijo ari nabwo ubuyobozi n’abaturage bahise batangira kurishakisha.

Mu batawe muri yombi, barimo 11 bagombaga kurara irondo muri iryo joro ibendera ryibiwemo ariko bakaba batarigeze barirara. Bigakekwa ko baba bafite aho bahuriye n’ubwo bujura ari nayo mpamvu barimo gukorwaho iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza wemereye Kigali Today iby’aya makuru yagize ati: “Ibendera kugeza magingo aya riracyashakishwa ntiriraboneka. Mu busanzwe mu Kagari haba hari abateganyijwe gukora irondo. Mu bafashwe rero harimo umuntu umwe utari upanzwe gukora irondo ariko akaba asanzwe azwiho imyitwarire idahwitse n’imvugo bishobora gushingirwaho mu iperereza rikomeje gukorwa, hakaba n’abandi 11 bari bapanzwe gukora irondo batigeze barikora muri iryo joro ibendera ryaburiyemo” .

“Ubwo rero ibyo byafatwa nk’uburangare bagize no kutubahiriza inshingano zabo, kuko no muri uko kudakora irondo, biranashoboka ko uwaryibye yaba yari yahawe amakuru y’uko nta muntu uri ku irondo. Ibyo byose nibyo bigikusanywa mu iperereza iperereza ngo hamenyekane niba muri bo ntawe ufite aho ahuriye n’ubwo bujura”.

SP Mwiseneza yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda no kubungabunga ibirango by’igihugu, kandi bakajya bihutira gutanga amakuru ku wo bamenye ufite umugambi wo kubyangiza cyangwa kubyiba, kuko bene nk’uwo aba ashobora no kwangiza ibindi bikorwa byagezweho.

Mu itegeko No 30/2018 ryo kuwa 31/11/2018 rigena ibyaha n’ibihano, riteganya ko umuntu wese wangiza, utwara, usuzugura cyangwa ushwanyaguza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’igihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara ari icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kandi kitarengeje imyaka ibiri ku wagihamijwe n’Urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka