Gakenke: Abagore babiri bafatiwe mu cyuho biba mu isoko

Abagore babiri bavuga ko bakomoka mu Kagali ka Muyove, Umurenge wa Muyove ho mu Karere ka Gicumbi bafashwe baje kwiba mu isoko rya Gakenke, Akarere ka Gakenke kuri uyu wa Kabiri tariki 02/07/2013.

Uwiyita Dushimiyimana Dative w’imyaka 23 ufite abana babiri yafatanwe imiguru ya bote yari yibye. Uyu mugore wibana yabwiye Kigali Today ko yaje i Gakenke kwiba kuko yari afite inzara. Agira ati: “Naje kwiba, nari nibye bote. Nicaye munsi y’igisima mwiba bote igihe yari afite abakiriya.”

Dushimiyimana akomeza avuga ko icyamuteye kwiba ari inzara yari imumereye nabi kuko izuba ryavuye kandi nta kandi kazi yabona ko gukora.

Undi mugore wiyita Nyiramahirwe Vestine w’imyaka 25 ufite umugabo n’abana babiri avuga ko nawe yari yaje mu isoko rya Gakenke gushaka imibereho. Agira ati: “nari nje kwiba kuko bavuze ko hano hari isoko rigaragara rinini. Nari ntariba kuko nari ndimo gutambagira.”

Aba bagore bombi bemera ko bari basanzwe biba kuko mbere yo kuza mu isoko rya Gakenke bibye mu isoko rya Base. Bakora ibirometero 35 n’amaguru kuva Mu Murenge wa Muyove kugera mu isoko rya Base kugira ngo babashe gucuza abantu utwabo.

Dushimiyimana yafatanwe imiguu ibiri ya bote mugenzi yari atariba. (Foto:L.Nshimiyimana )
Dushimiyimana yafatanwe imiguu ibiri ya bote mugenzi yari atariba. (Foto:L.Nshimiyimana )

Twahirwa Donatien, umucuruzi wibwe, avuga ko buri gihe bibwa bagafata ababibye babashyikiriza ubuyobozi bagahita babarekura.

Yabivuze muri aya magambo: “Buri gihe turibwa mu isoko ahubwo ni ikibazo. Turibwa ahubwo none bakatubuza kubakubita kandi tugahora dutaka tukabona nta kintu bari kudukorera kigaragara…abo bafashe babafunge bigaragare.”

Yongeraho ko ari ikibazo kibabangamiye, bakifuza ko abajura bafatwa bafungwa bikabera urugero n’abandi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

N’AKUMIRO KOKO KWIBA

BIRABABAJE yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

Kwiba sibyiza gusa muburyo bikubayeho wakwiba ikintu kikoroheye kugurisha urugero bote kumugabo ibitenge ku mugore

jacks yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

biragayitse kwiba bote kumuntu wumudamu ubyaye buriya se yahana umwana yabyaye koko Imana iturengere!!!!!!!!!!!!!!!

Rutikanga yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

biragayitse kwiba bote kumuntu wumudamu ubyaye buriya se yahana umwana yabyaye koko Imana iturengere!!!!!!!!!!!!!!!

Rutikanga yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ushonje asaba akazi, n’ubwo yabura ako guhinga ntiyabura ako kwahirira inka ariko kwiba si ikintu ku mudamu ubyaye ugomba guha abna urugero.

Oya yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

arikose aba bashobora guhana abo babyaye igihe baba nabo bibye ? cyangwa babatuma kwiba kugira ngo babeho? ni akumiro ! ababajura kazi nibahanwe kuko baramgiza ni u Rwanda rw’ejo hazaza

AMIZERO yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka