Burera: Nsanzimana ngo yaba yishwe na mugenzi we bari bavanye gusangira ikigage

Umusore witwa Nsanzimana Evariste, wari utuye mu kagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika, akarere ka Burera, yitabye Imana akubiswe ibuye mu mutwe bikaba bikekwa ko yishwe na mugenzi we bari bavanye mu bukwe, basangiye ikigage.

Tariki 15/07/2013 Nsanzimana, w’imyaka 21 y’amavuko, na mugenzi we witwa Nkurunziza bakunze kwita Mbaraga, biriranywe mu bukwe basangira ikigage. Mu ma saa moya z’umugoroba batashye ngo nibwo baje kugirana amakimbirane bitewe n’ubusinzi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buvuga ko ayo makimbirane yaje kubyara intonganya n’imirwano maze bituma haba gukomeretsanya. Nkurunziza ngo yaba yateye ibuye Nsanzimana mu mutwe maze agwa hasi nyuma ajyanwa mu kigonderabuzima cya Kabyiniro ariho yaje gupfira.

Nkurunziza, ufite imyaka 20 y’amavuko, yahise atabwa muri yombi, akekwaho kwica mugenzi we, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika.

Ubwo twandikaga iyi nkuru umurambo wa Nsanzimana wari uri mu bitaro bya Ruhengeri bari kuwupima ngo barebe mu by’ukuri icyaba cyishe Nsanzimana, Polisi nayo iri gukora iperereza ryimbitse.

Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, avuga ko umurambo wa Nsanzimana nta gikomere na kimwe wari ufite kuburyo umuntu atahamya ko yishwe no kuba yatewe ibuye mu mutwe.

Ikindi ni uko Nkurunziza, ukekwaho kwica Nsanzimana, nawe afite igikomere. Akaba avuga ko ngo nawe atazi icyabaye kigatuma mugenzi we yitaba Imana.

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara abantu bagirana amakimbirane biturutse ku businzi, bakarwana bikageza n’aho bakomeretsanya cyangwa umwe muri bo agapfa.

Abaturage bo muri ako karere bakunze kunywa ikigage kuko kihaboneka cyane. Gusa ariko hari abandi bavangamo ikiyobyabwenge cya kanyanga cyangwa izindi nzoga zituruka muri Uganda zitwa Blue Skys cyangwa African Gin maze bagasinda, bagata ubwenge, bagateza umutekamo muke mu baturage.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafashe ingamba zo guca ubusinzi aho basaba abanyatubari tw’ibigage ndetse n’ibindi binyobwa kutazajya bafungura utubari twabo mu masaha y’akazi. Gusa ariko hamwe na hamwe usanga batubahiriza ayo mabwiriza.

Ikindi ni uko barwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga bafata abayicuruza bakayibambura bakayimenera mu ruhame hanyuma abayifatanywe bagafungwa bagakurikiranwa n’amategeko.

Abacuruzi kandi basabwa kudacuruza inzoga nka Blue Skys ndetse na African Gin kuko nazo zifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka