Burera: Bararwanya ingeso yo “gusamura” ikigage mu rwego rwo guca ubusinzi

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, busaba abaturage kureka ingeso yo kujya mu kabari mu gitondo bagiye kunywa ikigage kuko bituma birirwa mu kabari bagasinda bityo ntibitabire umurimo.

Iyo ngeso yo kubyukira mu kabari abaturage bo mu karere ka Burera bayita “gusamura”. Iyo umuntu azindukiye mu dusantere dutandukanye two muri ako karere asanga mu tubari ducuruza ibigage twuzuye abaturage bari kunywa ikigage.

Abo baba bazindukiye mu tubari hari igihe birirwamo bagataha basinze maze imirimo bagombaga gukora ntibe igikozwe.

Abafite utubari ducuruza ibigage mu karere ka Burera bahawe amabwiriza ko batagomba gufungura utubari twabo mu masaha y’akazi. Ariko babirengaho kuburyo mu masaha ya mbere ya saa sita hose usanga utubari dufunguye.

Twiringiyimana Théogène, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo, yongera gusaba abacuruza ibigage, mu murenge ayobora, kureka gufungura utubari twabo mu masaha y’akazi mu rwego rwo guca ubusinzi.

Agira ati “Ikintu cyo gusamura mukirinde mwabacuruzi mwe. Buriya abanywa nta n’ikibazo baba bafite kuko buriya bo baba babazaniye amafaranga. Tureba wa mucuruzi watanze cya cyuho…abantu bafungura utubari mu gitondo icyo mukirinde.”

Twiringiyimana akomeza asaba abo bacuruzi kubyubahiriza kuko utazabyubahiriza agafatwa azabyirengera. Anabwira abazindukira mu tubari mu gitondo ko bigira ingaruka ku bandi ndetse nabo ubwabo batiretse.

Ngo usibye kuba basinda bagateza umutekano muke baba bari no kunyonga ubukungu bwabo kuko baba banywera amafaranga yabo adasubiraho kandi bakwiye kuyakoresha ibindi bifite akamaro.

Abacuruzi bafite utubari ducuruza ibigage ndetse n’izindi nzoga basabwe kujya bafungura nyuma ya saa sita abantu bavuye ku mirimo yabo kandi bagafunga nijoro bitarenze saa tatu mu rwego rwo kwirinda ubusinzi.

Norbert niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka