Burera: Abaturage barakomeza gushishikarizwa kurara irondo

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burakomeza gushishikariza abaturage bo muri ako karere kurara irondo kugira ngo bafashe inzego zishinzwe kubungabunga umutekano bityo umutekano ukomeze usagambe.

Inzego zishinzwe umutekano zitangaza ko hamwe na hamwe mu mirenge igize akarere ka Burera usanga nta marondo aharangwa nyamara abayobozi b’imirenge bagatanga amaraporo avuga ko amarondo ararwa cyane.

Kuba abaturage batarara amarondo ngo byerekana ko abayobozi babo batabishyiramo ingufu ngo babibashishikarize.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abayobozi b’imirenge bose gushyiraho gahunda ihamye y’uko amarondo agomba gukorwa ndetse hakajyaho n’igenzura, harebwa niba koko amarondo yarawe.

Agira ati “Twasabye abayobozi b’imirenge bafatanyije n’izindi nzego z’umutekano, n’abayobozi b’imidugudu, bakora ibishoboka bagakora gahunda, kandi hakaba n’isuzuma, hakarebwa ukuntu amarondo yapanzwe…”.

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara abantu bita “Abarembetsi” bazwi ho kwikorera ikiyobyabwenge cya kanyanga bakivanye muri Uganda bakijyana hirya no hino mu turere tugize u Rwanda.

Inzego zishinzwe kubungabunga umutekano mu karere ka Burera, zifatanyije na bamwe mu baturage, bakunze gufata abo barembetsi ariko ngo abo bafata ni bake kurusha abo badafata.

Ngo niyo mpamvu abaturage bitabiriye kurara irondo uko bikwiye abo barembetsi bafatwa bose ntibazongere kuzana kanyanga mu Rwanda kuko iteza umutekano muke mu baturage.

Umyobozi w’akarere ka Burera kandi asaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gufunga utubari mu gihe cy’akazi ngo kuko abaturage bajya mu tubari bakanywa bagasinda bityo nimugoroba ntibabashe kurara irondo.

Ikindi ngo ni uko abaturage bitabiriye irondo uko babisabwa ubujura butandukanye ndetse n’ibindi byaha bigaragara mu karere ka Burera byagabanuka.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka