Bugesera: Padiri wajyaga gusoma Misa yagonze batatu, babiri barapfa

Mu muhanda w’igitaka uva mu isantere ya Batima werekeza ku kiyaga cya Rweru mu Karere ka Bugesera, habereye impanuka yahitanye abantu babiri, undi umwe arakomereka bikomeye. Ababibonye bavuga ko abo bantu batatu bagendaga n’amaguru bagonzwe n’imodoka ya padiri wabaturutse inyuma, akaba ngo yihutaga agiye gusoma misa.

Iyo modoka ya Jeep Toyota Hilux RAE001I, yari itwawe na Padiri wa Paruwasi ya Nkanga, Gakuba Célestin w’imyaka 41, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Kintambwe, Umurenge wa Rweru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije kuko yananiwe gukata ikorosi ikagonga abanyamaguru.

Ati “Hari saa moya z’igitondo, Padiri yihutaga ajya gusoma misa, akata ikorosi riramunanira agonga abagendaga n’amaguru, babiri bahita bapfa.”

SP Hamdun Twizeyimana avuga ko na Padiri yakomeretse intoki byoroheje ariko ngo akigezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata ngo byaje kugaragara ko abyimba umutwe, ajyanwa kwa muganga.

Impanuka ikimara kuba ngo yapimwe basanga nta bisindisha yanyoye.

Abitabye Imana imibiri yabo yajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ikorerwe isuzumwa ndetse n’uwakomeretse bikomeye akaba ari ho yagiye kuvurirwa.

Abitabye Imana ni Mukandekezi Grace w’imyaka 63 y’amavuko na Ndanyuzwe Umukundwa Happy w’imyaka ibiri (2), naho nyina witwa Uwimana Beatrice w’imyaka 33 akaba ari we wakomereka bikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Padri Imana inworoherez

Niyotwiringiyealoys yanditse ku itariki ya: 3-01-2024  →  Musubize

Yoo! Mbere yo guhaguruka ningmbwa gusuzuma imodoka ukareba ko ifite ikibazo

Elias yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Imana ikomeze ikomeze abasigaye. Padiri nawe Imana imukize. Gusa abatwara ibinyabiziga bose bazirikane ko umuvuduko ukabije ari mubi.

Joel yanditse ku itariki ya: 12-12-2023  →  Musubize

Imana ikomeze ikomeze abasigaye. Padiri nawe Imana imukize. Gusa abatwara ibinyabiziga bose bazirikane ko umuvuduko ukabije ari mubi.

Joel yanditse ku itariki ya: 12-12-2023  →  Musubize

Mbega agahinda weeeee, satani yagabye igitero koko kuri padirii wacuuu, Imana yakire ababuze ubuzima ikomeze nabasigaye

Kandi nabari mubitaro Imana ibakize, na padiri GAKUBA Imana imukize.

Charlotte yanditse ku itariki ya: 12-12-2023  →  Musubize

Yebabawe, mbega Padri ngo sekibi aramwigabiza!! Imana ihe iruhuko ridashira ababuze ubuzima!

Alias yanditse ku itariki ya: 12-12-2023  →  Musubize

Dukomeje kwihanganisha Umuryango wabuze ababo, kandi turasaba Nyagasani ngo akomeze gufasha Padiri wakoze impanuka, kugira ngo ahari ahave vuba akomeze ubutumwa yamushinze. BIKIRA MARIYA MWAMIKAZI WA KIBEHO, UDUSABIRE.

Emmanuel NTIRENGANYA yanditse ku itariki ya: 12-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka