Blue Skys: indi nzoga nshya ifatwa nk’ikiyobyabwenge

Mu karere ka Burera, cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, hakunze kugaragara inzoga yitwa Blue Skys, ikorerwa muri Uganda, itemewe gucuruzwa mu Rwanda.

Iyo nzoga ifatwa nk’ikiyobyabwenge izanwa mu Rwanda n’amaforoderi, ikagura amafaranga y’u Rwanda 150 agashashi kamwe. Kuba ifatwa nk’ikiyobyabwenge ngo ni uko abayinywa ibasindisha cyane maze bagateza umutekano muke, kuburyo hari abavuga ko ari kanyanga mu zindi.

Iyi nzoga iza mu gashashi ka mililitiro 100 yashyizwe mu rwego rumwe n’indi nzoga yitwa African Gin nayo ikorerwa muri Uganda. Ikunze kugaragara cyane nayo mu karere ka Burera ahegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.

Bamwe mu Banyaburera bavuga ko Blue Skys ndetse na African Gin zasimbuye ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko cyagabanutse kubera imbaraga zashyizwe mu kukirwanda. African Gin iza mu ducupa cyangwa mu dushashi twa mililitiro 100 tugura amafaranga y’u Rwanda 200.

Blue Skys iza mu gashashi. Ntiyemewe gucuruzwa kuko ifatwa nk'ikiyobyabwenge.
Blue Skys iza mu gashashi. Ntiyemewe gucuruzwa kuko ifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Abantu bamwe bitabira kunywa izo nzoga rwihishwa. Barazinywa ahanini kubera ko zigura amafaranga make. Hari n’abazigura bakazivanga mu zindi nzoga zishanzwe cyangwa muri za Fanta.

Gusa ariko African Gin ntikiboneka ahenshi nka Blue Skys. Mbere iyi nzoga ya Blue Skys itaraza byagaragaraga ko African Gin nayo isindisha abantu cyane kuburyo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwafashe ingamba kugira ngo iyi nzoga ihagarikwe gucuruzwa mu Rwanda. African Gin yemewe gucuruzwa kuko itanga imisoro.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba abaturage bo muri ako karere kureka kunywa kanyanga ndetse n’izo nzoga zitemewe ngo kuko ari ibiyobyabwenge kandi byangiza ubuzima kuburyo ubinywa ageza aho akaba igisenzegeri, agapafa ahagaze ntacyo akimarira.

Tariki 12/03/2013 ubwo abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Busogo, ISAE Busogo, bari bari muri gahunda ya “Students on the field” mu karere ka Burere basobanuriye Abanyaburera ububi bw’ibyo biyobyabwenge.

Bavuze ko African Gin, ndetse na Blue Skys biri mu bwoko bumwe, ari mbi cyane kuko ibamo “umusemburo” mubi witwa “Methanol” wangiza ubwonko bw’umuntu.

Abanyaburera basobanuriwe ko Methanol ituma uwanywenye ikinyobwa kiyirimo asinda maze agata ubwenge kuburyo aba yahumye n’amaso atareba neza.

Ngo iyo uwayinyweye atareba neza akora ibikorwa by’urukozasoni kuburyo atabasha gutandukanya abantu ndetse n’ibintu. Mu nzoga zisanzwe ho ngo habamo umusemburo witwa Ethanol.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera, mu rwego rwo guca izo nzoga ndetse na kanyanga, bashyizeho gahunda yo gufata abazicuruza bagahanwa, bakanazibambura ubundi zikamenerwa mu ruhame.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka