Bigenda bite ngo bamwe bisange mu bigo ngororamuco kandi atari inzererezi?

Rimwe na rimwe hirya no hino mu Gihugu humvikana abantu bakuru barimo abagabo bubatse cyangwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bafatwa bakajyanwa mu bigo bijyanwamo cyane cyane inzererezi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Fred Mufulukye, asobanura ko abantu bose bagaragaje imyitwarire idasanzwe kandi ibangamira sosiyete, banyuzwa muri ibyo bigo mu bafungirwamo by’igihe gito (Transit Centers) nyuma hagatoranywa abajya kugororwa mu bigo ngororamuco biri mu gihugu.

Fred Mufulukye uyobora Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS)
Fred Mufulukye uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS)

Fred Mufulukye yabitangaje mu Kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cyatambutse kuri KT Radio tariki 17 Mutarama 2024 ari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, bari batumiwe kugira ngo basobanure imikorere ya ‘Transit Centers’.

Mufulukye avuga ko ibi bigo bijya kujyaho hari hagaragaye ikibazo cy’imyitwarire ikabije mibi ibangamiye nyiri ukuyigira ndetse ibangamiye na Sosiyete muri rusange.

Muri iyo myitwarire harimo uburaya, ubusinzi, ubuzererezi, urugomo n’ibindi byaha by’imyitwarire itari myiza ibangamiye abo babana.

Ati “Impamvu bajyanwa muri biriya bigo ni uburyo bwo kubigisha no kubagorora tubarinda kujyanwa mu nkiko ngo bajye gufungwa no kubazwa iyo myitwairire kandi ushobora gusanga bashobora kwigishwa bagahinduka”.

Mufulukye avuga ko abajya muri Transit Centers batahatinda kuko habaho igihe cyo kubatoranya bamwe bakajya kugororerwa mu bigo ngororamuco.

Kugira ngo umuntu agere muri Transit Center ni uko aba yafatiwe mu bikorwa bitandukanye ariko bibangamira sosiyete akajyanwa kugira ngo afashwe ahinduke nk’uko byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface.

ACP Rutikanga avuga ko hari abantu bamwe bajya bafatwa bakajyanwa muri transit centers atari inzererezi ariko bigaterwa n’uko babasanze mu bikorwa by’urugomo, ubusinzi se cyangwa mu buraya.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface

Ati “Iyo bafashwe tujya kubajonjora kugira ngo turebe abagomba kugororwa ngo bajye mu kigo ngororamuco. Iyo hari uwo dusanze atari asanzwe muri ibyo bikorwa akanatanga ibisobanuro bikumvikana, icyo gihe ararekurwa agasubira mu rugo, abandi bakoherezwa mu Bigo Ngororamuco”.

Iyo hagiye kubaho igikorwa cyo kubajonjora, bikorwa n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo MINALOC, Polisi, RIB, kugira ngo habeho ubufatanye muri iki gikorwa.

ACP Rutikanga avuga ko hari abarekurwa ugasanga bongeye gusubira muri bya bikorwa bituma bajya muri ‘transit Centers’, gusa iyo bongeye gufatwa barongera bakajyayo.

Mufulukye Fred avuga ko abavanwa muri Transit Centers bakajya kugororerwa mu bigo ngororamuco bafashwa bakigishwa kugeza bahindutse bakazasubira mu miryango yabo barabaye beza.

Ati “Uretse ko hari n’abadahinduka nyuma y’amezi make bavuye muri ibyo bigo, ujya kubona ukabona bagarutse biturutse ku kuba bongeye gufatirwa muri bya bikorwa bibangamira sosiyete”.

Mufulukye avuga ko uburyo bushya buzakumira abagororerwa muri ibi bigo kutongera kubisubiramo, kubera gufatwa basubiye mu bikorwa bibi birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’ibindi, umuti ushingiye ku bayobozi mu Ntara no mu turere biyemeje kuzajya basura kenshi abari muri ibyo bigo mu gihe barimo kugororwa.

Reba ikiganiro cyose hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka