Basabwe kwitwararika muri iyi minsi amasaha yo gukora nijoro yongerewe

Ingeri z’abantu batandukanye bakiriye neza icyemezo cyatangajwe cyo kongera amasaha yemerera ibikorwa by’imyidagaduro n’utubari gukomeza gukora mu masaha y’ijoro, kuva tariki 15 Ukuboza 2023 kugera tariki 7 Mutarama 2024.

Muyoboke Alex ureberera inyungu z’abahanzi avuga ko ari ikintu cyiza cyane kuko ubu bagiye kubona inyungu muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Ati“Reka mpite nshimira Umukuru w’Igihugu cyacu Perezida wacu kuko ibi byose ni we uba wabitekerejeho akadufasha kuryoherwa n’iminsi mikuru akanadufasha no gukora tukabona amafaranga, sinatinya kuvuga ko iyi minsi mikuru tuzakora amasaha 24 kuri 24 izatuma ibikorwa by’imyidagaduro byinjiza agatubutse”.

Umuhanzi Rumaga Junior we yagize ati “Ni byiza cyane kuko bitashyiriweho kwidagadura gusa ahubwo byashyiriweho kongera amasaha yo gukora”.

Yakomeje avuga ko inyungu ari ikintu kigaragara kuko niba umucuruzi yakiraga abakiriya amasaha 20 none akaba abaye 24, byumvikana neza ko inyungu iziyongera ku mpande zombi.

Abacuruza utubari bavuga ko kongera amasaha bizabafasha gukorera amafaranga menshi cyane kuko mu minsi mikuru abantu bidagadura kandi bakishimira ko basoje umwaka banatangiye undi hakabaho no gusabana no kwishimira ibikorwa bagezeho.

Nubwo ariko ingeri z’abantu bishimiye iki cyemezo, Polisi irasaba abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru batekanye.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko mu bihe by’iminsi mikuru abantu basabwa kwirinda ubusinzi bukabije kuko bukurura urugomo.

Yanasabye ko abantu bakwiye kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko biri mu biteza impanuka.

Ati “Twabwira abantu ko igihe banyweye bagahembuka bakwirinda gutwara basinze ahubwo ko bareba ubundi buryo bakwifashisha burimo nko gushaka umushoferi no kuba yakunganirwa n’undi utanyweye byakwanga agatega indi modoka mu rwego rwo kwirinda impanuka”.

Nyuma y’itariki 7 Mutarama 2024 amasaha yo gufunga azasubira uko yari asanzwe, nk’uko itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ribivuga.

Kongera amasaha yo gukora nijoro ni umusaruro wavuye mu biganiro byakozwe hagati y’abakora za bizinesi zijyanye n’imyidagaduro na RDB, hagamijwe gufasha Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru neza.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 1 Kanama 2023, yafashe umwanzuro ko amasaha yo gufunga ibikorwa by’imyidagaduro mu mibyizi ari saa saba z’ijoro naho mu minsi y’impera z’icyumweru akaba saa munani z’ijoro.

Mu bikorwa byasabwaga kubahiriza ayo mabwiriza, harimo utubyiniro, abakora ibitaramo (concerts), bigakorwa mu rwego rwo kwirinda urusaku mu masaha y’ijoro no kugabanya urwego rwo kunywa inzoga mu gihugu. Ni amabwiriza yatangiye kubahirizwa muri Nzeri 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka