Baganiriye ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Burkina Faso

Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, Brig Gen Célestin SIMPORE n’intumwa ayoboye, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Brig Gen Célestin SIMPORE, mu cyubahiro gihabwa abayobozi bakuru mu ngabo, ku cyicaro gikuru cya RDF, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt General Mubarakh Muganga.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko mu biganiro byahuje aba bayobozi, byagarutse ku gushimangira ubufatanye bw’Ingabo hagati y’ibihugu byombi.

Brig Gen Célestin SIMPORE n’intumwa ayoboye ari mu Rwanda mu ruzinduko rwatangiye kuva tariki 9 kugeza tariki 11 Ugushyingo 2023.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, atambagizwa ibice birugize, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse yunamira inzirakarengane zihashyinguye. Yanasuye kandi Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Biteganyijwe ko azasura ndetse anasobanurirwe byinshi ku bigo bitandukanye bya gisirikare birimo banki ya Zigama CSS, Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara (MMI), amasoko yashyiriweho ingabo z’igihugu ndetse kandi kuri gahunda ye azasura ishuri rya gisirikare rya Gako.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka