Abaturage bo muri Gakenke na Nyabihu babangamiwe n’ikiraro cya Cyangoga cyangiritse

Mu gihe umwaka wa 2022 warangiye abaturage bo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu bishimira ko imigenderanire yagarutse nyuma y’uko ikiraro cya Cyangoga cyari kimaze gusanwa, ubu bari mu kababaro kuko icyo kiraro cyongeye gusenywa n’ibiza by’imvura.

Uburyo abaturage bambuka buteye impungenge
Uburyo abaturage bambuka buteye impungenge

Abagirwaho ingaruka n’icyo kibazo, cyane cyane ni abaturiye icyo kiraro, bo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke n’uwa Rugera na Shyira mu Karere ka Nyabihu.

Nyuma y’uko icyo kiraro gisenyutse muri 2022, abaturage bo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu bamaze igihe kirekire batabona uko bambuka, bikabagiraho n’ingaruka yo kubura uko bambutsa umusaruro wabo.

Mu gukemura icyo kibazo mu buryo bwihuse, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bufatanyije n’abaturage bwahise bushyira imbaho kuri icyo kiraro, mu rwego rwo gusimbura izari zarashaje, ikiraro cyongera kuba nyabagendwa, abaturage b’intara zombi (Uburengerazuba n’Amajyaruguru), bakomeza kugenderana no guhahirana.

Mu mwaka ushize abaturage bari bishimiye ko inzira yongeye kuba nyabagendwa
Mu mwaka ushize abaturage bari bishimiye ko inzira yongeye kuba nyabagendwa

Uburyo icyo kiraro cyasanwe ntabwo bwarambye, kuko mu gihe kitageze ku mwaka umwe, cyamaze gutwarwa n’ibiza, aho kugeza ubu abaturage bambukira ku biti bibiri, bikaba bimaze gutera benshi impungenge z’uko icyo kiraro gishobora guteza impanuka abaturage bakahaburira ubuzima, dore ko abenshi mu bari kwambukira kuri ibyo biti ari abanyeshuri.

Abaturage bakomeje kugaragaza impungenge ku iyangirika ry’icyo kiraro, aho bemeza ko bibangamiye imigenderanire n’ubuhahirane nyuma y’uko gitwawe n’amazi y’umugezi wa Mukungwa.

Abo baturage basaba ko icyo kiraro cyakubakwa cyangwa bagashakirwa uburyo bakubakirwa ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu na Gakenke buri kuganira mu rwego rwo gushakira hamwe uburyo icyo kiraro cyubakwa, ahagomba kubanza gukorwa inyigo mu rwego rwo kucyubaka mu buryo burambye.

Uwo muyobozi asaba abaturage kutongera gukoresha iriya nzira yo mu mazi, mu kwirinda impanuka ishobora kubambura ubuzima.

Ikiraro cya Cyangoga kiri ku mugezi wa Mukungwa, aho gikoreshwa n’abaturage bagituriye, cyane cyane abarema amasoko atandukanye yo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu, arimo isoko rya Cyinkware n’irya Vunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyamara scovia yarabivuze minaloc arabihakana!!!!

gasogi yanditse ku itariki ya: 13-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka