Abakorera ibigo byigenga bicunga umutekano barifuza ko bajya bahembwa ku gihe

Abakora akazi ko kurinda umutekano mu bigo byigenga baravuga ko kudahemberwa igihe bibagiraho ingaruka, bakaba ndetse bakora amasaha y’ikirenga, bigatuma bahorana umunaniro kubera kutaruhuka.

Kudahemberwa igihe ngo bituma babura ubwishyu bw’inzu baba bakodesha ndetse no kudakora akazi neza kubera ko harimo ababa barimo gusinzira bitewe n’umunaniro kuko bakora iminsi yose igize icyumweru, abagize amahirwe yo kubona akaruhuko bakabona umunsi umwe gusa mu kwezi.

Nyuma y’uko bigaragaye ko imikorere y’ibigo byinshi byigenga bicuruza serivisi z’umutekano bitanga itari iya kinyamwuga, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itegeko rishya kugira ngo rifashe ibyo bigo kurushaho gukora kinyamwuga babifashijwemo na Polisi y’Igihugu nk’urwego rushinzwe igenzura n’ishyirwa mu bikorwa ryaryo, ariko haracyari byinshi bigaragara ko bigomba kunozwa kugira ngo imikorere ya kinyamwuga ishobore kugerwaho.

Mu gushaka kumenya amakuru yimbitse ya zimwe mu nzitizi zugarije abakozi b’ibigo byigenga bishinzwe kurinda abantu n’ibintu, nka kimwe mu bituma imikorere itaba iya kinyamwuga, Kigali Today yaganiriye n’abakozi b’ibigo birindwi, babiri muri buri kigo, bayitangariza byinshi bibabangamira, birimo kudahemberwa igihe ndetse no gukora amasaha y’ikirenga.

Umwe muri abo bakozi yagize ati “Bahemba ukwezi kumwe, ukundi gusa n’ukuzuye. Urumva ko uhembwa usizemo ukwezi. Nko kubakodesha haba harimo imbogamizi, ntabwo babona icyo kurya kuko bayafata bahita bayishyura nyiri nzu bagasigara nta cyo kurya bafite, nta bwisungane mu kwivuza batangira umukozi, ikindi nduhuka rimwe mu kwezi, nkora iminsi irindwi yose kandi ntabwo nyihemberwa.”

Hari uwavuze ko kwamburwa amezi atatu byatumye asezera akazi. Yagize ati “Imbogamizi ya mbere yatumye nsezera akazi ni uko nambuwe amafaranga yanjye amezi atatu. Urumva kuba muri uyu Mujyi wa Kigali ukora udahembwa kandi ukenera kurya no gukodesha ni ikibazo gikomeye.”

Hari undi wagize ati “Imbogamizi duhura na zo mbere na mbere ni ukutaruhuka, urabona niba baduhaye umunsi umwe mu kwezi, ni kwa gukora tunaniwe ntitubashe kuba twarinda uwo mutekano neza, kuko ntabwo waba urimo gusinzira ngo urinde umutekano neza. Dukora ku wa Mbere kugera ku Cyumweru, tugatangira ikindi cyumweru, mu kwezi tukaruhuka umunsi umwe.”

Ibibazo abo bakozi bahuriyeho, birimo gukora amasaha menshi ntibabone ikiruhuko gihagije kubera ko abenshi bakora iminsi yose igize icyumweru, ariko hakabamo abandi hiyongeraho ibibazo byo kudahemberwa igihe, kudateganyirizwa mu kigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize, kudahabwa ubwisungane mu kwivuza, hamwe no kudahabwa iminsi y’ikiruhuko y’umwaka nk’uko bayigenerwa n’itegeko ry’umurimo.

Umwe mu bayobozi bakuru ba kimwe muri ibyo bigo, ntahakana ko mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano, yemera ko hari ibibazo bikigaragaramo ariko ko bari mu rugamba rwo kubinoza.

Ati “Nta byera ngo de wenda hari ibishobora kuba bitubahirizwa nko gukora amasaha y’ikirenga sinabihakana, turimo turarwana na byo, kuko iyo umuntu agiye akabikuregera arabigutsindira kandi akagaruka ukamwishyura amafaranga, ariko bitewe n’imiterere dukoreramo turimo kurwana na byo ariko biracyatugoye, gusa turimo turarwana no kugira ngo dutange serivisi nzima ari abo dukoresha ndetse n’abakiriya ubwabo, ni urugendo, ntabwo turagera ku rwego twumva ko twagize aho tugera, ntabwo ibintu biranoga 100%.”

Nubwo Polisi ishinzwe kugenzura no gushyira mu bikorwa itegeko rigenga ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano, ariko ngo igice kijyanye n’amasezerano umukozi agirana n’umukoresha ntabwo bakigenzura kuko kigenzurwa n’inzego zifite umurimo mu nshingano.

Umuvugizi wa Polisi nk’urwego rushinzwe kugenzura no gushyira mu bikorwa itegeko rigenga ibyo bigo, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko gukora amasaha y’ikirenga bidashobora gutuma gukora kinyamwuga bigerwaho.

Ati “Ntabwo umuntu wahagaze guhera saa kumi n’ebyiri za mugitondo yageza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba ngo umutegeho umusaruro ntibishoboka, hagomba kubamo gusimburana. Ibyo ni byo turimo gukorana na bo mu nama n’abashinzwe ibyo bigo, kuko burya umukozi agomba kubona ikiruhuko, kandi ntabwo giteganywa na Polisi, giteganywa n’itegeko rigenga umurimo. Kuba bidakorwa ni amakosa kandi yaregerwa umukoresha.”

Mu Rwanda habarirwa ibigo 17 byigenga bitanga serivisi z’umutekano, ariko akenshi usanga abakozi babikoramo binubira uko bafatwa, kuko byinshi mu byo itegeko ry’umurimo rigenera abakozi batabihabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo cyamasaha yikirenga kutaruhuka kudahabwa conji yumwaka kutazigamirwa banabikora ntibagaragaze umushahara wose muri rssb nkanjye mazemo imyaka 14 ark mukunzigamira bagaragaza1/2 cyumushahara ikindi bakagihisha konji zo ntiwavuga kwivuza nukwimenya ibyizi company ni hatal badufata nkamapunda kbs

alias yanditse ku itariki ya: 25-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka