Abacuruza ibiyobyabwenge n’inzererezi bafashwe mu turere dutandukanye

Polisi yakoze umukwabo mu turere dutandukanye kuri uyu wa kane, tariki ya 18/07/2013 hafatwa abacuruza ibiyobyabwenge n’ababikoresha ndetse n’inzererezi zitagira ibyangombwa.

Muri Nyamasheke hafashwe 39 barimo indaya 13

Abantu 39 barimo abatagira ibyangobwa, abacuruza inzoga z’inkorano ndetse n’indaya 13 batawe muri yombi kuri uyu wa kane, tariki ya 18/07/2013 mu mukwabu wakozwe na Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyamasheke.

Uyu mukwabu wakozwe mu ruturuturu rwo kuri uyu wa kane mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyamasheke watumye hatahurwa ibindi bikoresho by’ibijurano ndetse n’ibidafite ibyangombwa.

Ibice byibanzweho ni nko mu murenge wa Ruharambuga, uwa Bushekeri, uwa Gihombo ndetse n’umurenge wa Kanjongo by’umwihariko muri centre ya Tyazo n’iya Kirambo.

Muri uyu mukwabo hafatiwemo litiro 410 za Kiyaga (ibiyoga by’ibikorano), litiro 140 za mazutu na litiro 65 za idorolike (hydraulique) byibwe muri sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda wa kaburimbo muri aka karere.

Abafashwe badafite ibyangombwa mu karere ka Nyamasheke.
Abafashwe badafite ibyangombwa mu karere ka Nyamasheke.

Hataruwe kandi chamber-à-air 5 z’amakamyo ndetse n’ibyuma bitandukanye byubakishwa muri uyu muhanda byose byibwe muri iyi sosiyete y’abashinwa bakora umuhanda.

Ibindi byafashwe mu mukwabu wo kuri uyu wa 18/07/2013 ni moto 2 zakoraga zitagira ibyangombwa ndetse n’akabule kamwe k’urumogi.
Abafatiwe muri uyu mukwabu bahise bajyanwa gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Kanjongo n’iya Ruharambuga.

Mu karere ka Gakenke hafashwe babiri bafatanwe kanyanga

Kuri uyu wa Kane tariki 18/07/2013, kandi hakozwe umukwabu mu karere ka Gakenke maze hafatwa abantu babiri batuye mu Murenge wa Nemba bafatanwa hafi litiro 20 za kanyanga.

Niyigena Leandre w’imyaka 25 ucururiza boutique mu Kagali ka Buranga ho mu Murenge wa Nemba yafatanwe litiro 8.5 za kanyanga, hari iyo yasutse mu ducupa twa African Gin akayicuruza yitwa ko ari inzoga ya African Gin kuko yo yemewe.

Undi watawe muri yombi ni Twitonderesi Victor w’imyaka 22 utuye mu Kagali ka Gisozi mu Murenge wa Nemba wafatanwe litiro 10 ziri mu rugo we. Bikekwa ko iyo kanya ayigemurira abacuruzi ba hafi aho bayishaka .

Abo bombi ubu bacumbikiwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu gihe ubugenzacyaha bugitegura dosiye zabo kugira ngo zishyikirizwe ubutabera.

Mu karere ka Ruhango hafashwe inzererezi 11 n’inzoga z’inkorano

Mu mukwabo wakozwe mu mirenge ine mu karere ka Ruhango hafashwe inzogo z’inkorano zirimo Kanyanga n’ibikwangari ndetse hanafatwa inzererezi 11 zitagiraga ibyangombwa.

Uyu mukwabo wakorewe mu murenge wa Ruhango hafatwa litiro 67 za Kanyanga na litiro 640 z’ibikwangari. Mu murenge wa Kabagali ho hafatiwe litiro 8 z’akanyanga na 200 z’ibikwangari.

Mwendo ho hafatiwe hafatwa litiro 50 z’inzoga z’inkorano, mu murenge wa Byimana niho hafatiwe inzererezi 11 zitagira ibyangombwa, naho muri Bweramana ho hafatirwa litiro 50 na moto yari izitwaye.

Muri aka karere kandi hafashwe umugabo w’imyaka 39 witwa Nsengiyumva Ferdinand wari utetse kanyanga murenge wa Ruhango. Inzego z’umuteakano zamusanganye litiro 80 z’inzoga zitekwamo kanyanga hamwe na litiro zigera 8 zari zimaze gutekwa.

Izi litiro 8 zari zimaze gutekwa, zahise zirukankanwa n’uwitwa Munyemana waburiwe irengero. Naho Nsengiyumva we kaba yahise ajya gufungirwa kuri station polisi ya Nyamagana.

Mu karere ka Ngoma hafashwe litiro 200 z’inzoga zitemewe

Mu murenge wa Kibungo, akagali ka Gahima, hafatiwe inzoga zinkorano zitemewe litiro 200 ,kanyanga litiro eshanu ndetse n’urumogi.

Muri uyu mukwabu inzererezi n’abadafite ibyangombwa 22 bawufatiwemo ndetse n’Abarundi babili bafatiwe muri iki gikorwa badafite ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda.

Bivugwa ko izi nzoga zikorwa mu mitobe bashyiramo bashyiramo itabi n’urumogi ndetse n’umusemburo ubundi bagatara. Hari nabemeza ko inzoga zitemewe z’inkorano bashyiramo n’amatafari ahonze.

Abazinyweye ngo bata ubwenge bityo bikaba ntaho bitandukaniye n’ibindi biyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi.

Bamwe mubafatiwe mu bafatiwe mu mukwabu badafite ibyangombwa n'abacuruza inzoga zitemewe ndetse n'inzererezi mu mugi wa Kibungo.
Bamwe mubafatiwe mu bafatiwe mu mukwabu badafite ibyangombwa n’abacuruza inzoga zitemewe ndetse n’inzererezi mu mugi wa Kibungo.

Baganizi Frederic, uyobora akagali ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo yatangaje ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gihari mu mugi no mu kagali ayobora.

Yagize ati “umugi ugendwa na benshi hari n’ibirara biva mu byaro bikaza mu mugi akenshi usanga babikoresha, hari ingamba nkizi mubona zo kubashaka bagahanwa.”

Uyu muyobozi w’akagali ashima abaturage ayobora ko batanga amakuru y’ahantu baba bakeka ibiyobyabwenge maze bagafatwa.

Nshimiyimana Leonard na Emmanuel Ntivuguruzwa na Eric Muvara na Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni babajyane iwawa hari harabuze abaryama mu biryamo byavuyemo abatashye.

kajyana leone yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka