Rwamagana: Hamaze kuboneka imibiri 14 y’abapfuye barohamye mu kiyaga

Imibiri 14 y’abazize impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Mugesera gitandukanya Uturere twa Ngoma na Rwamagana, ni yo imaze kuboneka, mu gihe hagishakishwa indi ibiri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko impanuka ikimara kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, imibiri itandatu ari yo yahise iboneka, ndetse abantu 31 barohorwa ari bazima.

Avuga ko kugera saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, hamaze kuboneka imibiri 14 irimo abana bato babiri ariko batekereza ko hari indi mibiri ibiri ikirimo ku buryo ari yo irimo gushakishwa.

Avuga ko impamvu igikorwa cyo kubashakisha cyatinze biterwa n’uko ubwato bwarohamye mu kiyaga hagati, bishoboka ko bari kure cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye RBA ko nta mpungenge z’uko hari iyaribwa n’imvubu cyangwa ingona.

Yagize ati “Iki kiyaga nta mvubu cyangwa ingona bibamo biheruka nko mu myaka 15 ishize, abaturage bavuga ko ntawuheruka kubica iryera bishoboka ko zagiye mu mugezi w’Akagera kuko hari aho bihurira kandi Mugesera ni ikiyaga gikoreshwa cyane n’abaturage kandi ingona n’imvubu ntibijya byihanganira kuba ahantu hari abantu benshi.”

Yavuze ko mu birimo kugora abakora ubutabazi ari uko amazi y’ikiyaga cya Mugesera asa nabi ku buryo abantu batabasha kureba kure ndetse n’isayo ku buryo abarohamye batabasha kuzamuka nk’uko bigenda mu kiyaga gifite umusenyi hasi.

Yavuze ko uwari utwaye ubwato yavuye mu mazi ari muzima ndetse afasha n’abandi gushakisha abarohamye ariko nyuma ngo aburirwa irengero ku buryo arimo gushakishwa kugira ngo yisobanure ku burangare yagize bwo gupakira ubwato birenze urugero.

Imibiri 14 yahise ishyingurwa mu irimbi rya Karenge ryo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hano munkuru ko ntaho mwadutangarije ko umusare yaba yaraparitse nabi kuko niba bari bageze aho baviramo haba arihagufi kuburyo bitateza impanuka yokurohama ikondi Aho bhagurukira naho ubwato buba bumeze nkubufashe kubutaka keretse ahubwo niba byabereye hagati mubwato akaba ari nkumuhengeri waba wabiteye jye ndumva inzego zibishinzwe zabaza amakuru abarokotse iyo mpanuka

Kayitare yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Nihongerwemo imbaraga mugushakisha indimibiri kd imiryango ninshuti nabo bakomeze kwihangana

Frederic Niyodusenga yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka