Rutsiro: Yemereye mu ruhame ko yacaga inyuma umugore we amusaba imbabazi

Vedaste Ntirusekanwa wo mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Mwendo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro yasabye umugore we imbabazi mu ruhame amusezeranya ko atazongera kumuca inyuma.

Iki cyemezo Ntirusekanwa yagifashe nyuma y’uko umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard aganiriye n’abaturage bo mu Murenge wa Mukura tariki 18/06/2013 ku bijyanye n’imiyoborere myiza n’umutekano, ku kibazo cyo gucana inyuma ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Muri ibyo biganiro, umuyobozi w’akarere yagaragaje uruhare rwa buri wese mu bagize umuryango mu bijyanye no gukumira ingeso yo gucana inyuma ahanini bikunze guterwa no kutiyitaho muri rusange, isuku idahagije, kutaganira kw’abagize umuryango ndetse no kutubahana.

Ntirusekanwa yasabye imbabazi umugore we amusezeranya kutazongera kumuca inyuma.
Ntirusekanwa yasabye imbabazi umugore we amusezeranya kutazongera kumuca inyuma.

Mu gihe iki kiganiro cyari kirimbanyije abaturage bagikunze cyane batanga ibitekerezo umusubirizo, abandi bishimye bidasanzwe, uwitwa Ntirusekanwa Vedaste we umutima warimo umurya kuko yaciye inyuma umugore we kandi akaba yari yaranze kuva ku izima.

Mu buhamya yatanze imbere y’inteko y’abaturage nyuma y’icyo kiganiro, Ntirusekanwa yavuze ko yakoreshaga murumura w’umugore we mu kabari yacururizagamo inzoga, nyuma aza gushukwa na satani aryamana na murumuna w’umugore we ndetse baranabyarana.

Bimaze kumenyekana, umugore wa Ntirusekanwa yanze kubyihanganira, arabisakuza cyane, umutekano mu rugo urabura bakajya barwana hafi buri munsi. Umugabo na we yanze kwemera ibyo yakekwagaho ndetse yanga no kurekurana na murumuna w’umugore we, ariko nyuma y’iyo nama, umugabo yabashije kubyemera byose ndetse asaba n’imbabazi.

Yagize ati “nyuma y’uko numvise inyigisho zitangiwe muri iyi nama zikaba zitweretse ko abagize umuryango bagomba kujya bakemura ibibazo byabo mu biganiro, nemeye ko nakosheje, kandi nsabye umugore wanjye imbabazi imbere y’abaturage bose n’imbere y’abayobozi b’akarere ndetse n’imbere y’Imana, ko ntazongera guca umugore wanjye inyuma.

Vedaste atarasaba imbabazi yari yijimye mu maso.
Vedaste atarasaba imbabazi yari yijimye mu maso.

Kuva ubu ngiye kumugaragariza ko nahindutse ku buryo bizagaragarira n’abandi bose cyane cyane abaturanyi bacu. Icyakora na we amfashe andinde kongera kuntoteza. Naho uwari inshuti yanjye ari we murumuna w’umugore wanjye na we ashake umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko , naho ibyanjye nawe birangiriye aha”.

Ntirusekanwa Vedaste n’umugore we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse basezerana no mu kiliziya bakaba bafitanye abana batanu. Bamaze gusabana imbabazi no kuzihana bahoberanye, kandi banatanga ubuhamya ko bagiye gutangira kubana bundi bushya bashingiye ku nama bungukiye muri icyo kiganiro.

Ibiganiro nk’ibi umuyobozi w’akarere yabiteguye mu mirenge yose igize akarere ka Rutsiro, aho agenda asanga abaturage iwabo mu mirenge kandi akajya mu kagari kari kure y’ibiro by’umurenge.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

kira mwanaume anafa nya iki kitedo

soline yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

arakoze ntacyahakitababarirwa nabishe abantubarababariwenswe ahubwo akomereze aho ntazongere uwomwana azamuzane mubandinahubundi yakogera akabahuza

jusele yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Hiiiiii
Uyu mugabo ndamusetse cyane !!! Buriya wasanga umugore nawe yihannye yasanga we yararongowe n’abagabo barenze icumi !!!! Gusa ingo zubu nibyo bikorwa gusa .

Franco yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Biriya ni ukujijisha rwose!!! namwe ni mutekereze buruyase ntazakomeze kurera uruya mwana? umunyarwanda yaciye umugani ngo nahorwose muransekeje ahahahahaaaaaa gusa uriya mugore ntibimuce intege cyane.gusa ikibabaje nuko iyo mwene nyoko yahuje igitsina n’umugabo wawe sha aragusuzugura mi90 igashira afazari yaheheta kuwo mudafitanye isano ukamenya ko ubonye mucyeba ntagukina

Maman yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

gasaba imbabazi ntibivuze ko uwomwana utazamwitaho,uzamwitaho arihese?sha uwomwana azabahuza wongeretu!!

abbasbahati yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Uyu mugabo yahabaye gitwari, nta mpamvu yo guheranwa n’ikibi. luri iyi si nta ntungane ihaba ( personne n’est parfaite) donc, igihe muntu yacitswe agakosa cyangwa agakora icyaha, iyo asabye imbabazi biba ari ubumuntu.

alias yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka