Rusizi: Impanuka ya Fuso yahitanye abantu batatu n’inka 18

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 habaye impanuka yahitanye abantu batatu ndetse n’inka zigera kuri 18 zihasiga ubuzima.

Ni impanuka yabereye ahitwa mu Kadasomwa muri Rusizi, aho abantu batatu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ya Fuso yari itwaye inka. Mu nka 25 yari itwaye harokotsemo 7 ariko na zo zavunitse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yabwiye Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’imodoka bituma igwa mu manga. Ati:”ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu za mugitondo, nibwo twamenye amakuru y’iyi mpanuka, aho bishoboka ko imodoka yabuze feri maze igwa mu manga”.

Yongeyeho ati: “Imodoka yarimo abantu bane b’Abanyarwanda bari bajyanye inka muri Congo. Babiri bahise bahasiga ubuzima, abandi bahise bajyanwa kwa muganga aho bari kwitabwaho”.

Akomeza avuga ko undi umwe wari umugenzi iyo fuso yakubise na we yahise yitaba Imana.

Avuga ko hagendewe ku itegeko, inka zapfuye zihita zihambwa mu gihe zirindwi zakomeretse zamaze kujyanwa ku ibagiro ngo zibagwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo nka zapfuye bagombye kuzibaga nazo bakazirya kuzihamba ni umurengwe

cyiza john yanditse ku itariki ya: 18-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka