Rubavu: Umuturage yakomerekejwe n’isasu rivuye muri DR Congo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ahagana saa sita n’igice z’amanywa, hari umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, wakomerekejwe n’isasu ryaturutse mu mirwano ishyamiranyije imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’umupaka w’icyo gihugu n’u Rwanda.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye rivuga ko uyu muturage arimo kuvurirwa ku kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe muri Rubavu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ubufatanye bukomeje kuranga ubuyobozi bwa Leta ya DR Congo n’imitwe itandukanye y’abarwanyi, iy’abacancuro n’iy’inyeshyamba za FDLR, ariko ko kandi ruzakomeza kurinda umutekano warwo uko bikwiye haba mu kirere, ku butaka ndetse no ku mipaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka