Nyanza: Yaciwe igufa ry’ukuguru n’umugabo we bapfa amakimbirane

Murekatete Zahara w’imyaka 40 y’amavuko arwariye mu cyumba cy’indembe cy’ibitaro by’akarere ka Nyanza nyuma yo gucibwa igufa ry’ukuguru n’umugabo we witwa Mukama Gerard wahise anatoroka akimara gukora ayo marorerwa.

Uyu mugore avuga ko yari atakibana n’uwo mugabo we ngo kuko bamaze kubyarana abana babiri buri wese yahise ajya ukwe n’undi ukwe ariko agahora akubita agatoki ku kandi amuhigira ko azamusigira ubumuga atazigera akira.

Ngo tariki 04/07/2013 ubwo yari mu nzira atashye, yasanze umugabo we yamutangiriye mu nzira n’uko akimubona yegura ikibuye kinini akimukubita ku kaguru arangije ariruka abaje batabaye ntibamenya irengero rye.

Ageze kwa muganga basanze igufa ry’ukuguru kwe kw’iburyo ryacitsemo ibice bibiri. Mu gahinda kenshi Murekatete avuga ko ubu atakibashije kwita ku bana be kubera ubumuga yasigiwe n’uwahoze ari umugabo we bari batakibana.

Ibyo bapfa ni amakimbirane ashingiye ku mitungo ngo kuko nyuma yaho uwo mugabo agendeye akigira mu bandi bagore yarushijeho gukena ahubwo umugore ubuzima aba ariwe buhira atangira gutera imbere.

Agira ati: “Yansize yibwira ko ngiye kwandagara nyamara nibwo narushijeho gutera imbere abana mbabonera ibibatunga ndetse bose bari mu ishuli mu gihe umugabo we byari byaramunaniye” .

Murekatete Zahara atangaza ko kuba umugabo we yasize amumennye igufa ry’akaguru kandi ntashobore gufatwa ngo akukiriranweho icyo cyaha ari bimwe mu biri ku mushengura umutima nk’uko abyiyemerera.

Abaganga b’ibitaro by’Akarere ka Nyanza bashinzwe kwita ku ndembe ubwo babazwaga ku kibazo cy’uyu Murekatete basubije ko bizamufata igihe kinini kugira ngo akire ariko ngo ku rundi ruhande hari icyizere cyose ko akaguru ke kazongera gusubirana akongera akabasha gutambuka nk’uko byari bisanzwe.

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza iheruka kuba mu kwezi kwa Kamena 2013 yasabye ko ingo zibanye nabi zigomba gukorerwa urutonde zikamenyekana kugira ngo byorohere ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuzihoshamo amakimbirane.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje cyane kandi biteye agahinda kuko uwomwabanaga mukabyarana ariwe usigaye ashaka kukubuza ubuzima Murekatete niyihangane Imana irahari Azakira yirerere abanabe kandi neza ,gusa abashinzwe umutekano bakwiye gukaza umurego kuko aho arihose arimugihugu cyeretse najya hanze

uwamahoro chantal yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka