Nyanza: Umuyobozi w’Akagali yatewe icyuma n’abo yari afatanye urumogi

Rukundo Pascal uyobora Akagali ka Kabilizi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza bamukubitiye iwe banamutera icyuma mu rubavu kimuhinguranya imbere mu mubiri.

Intandaro y’ubwo bugizi bwa nabi bwakozwe yaturutse ku biyobyabwenge by’urumogi Rukundo Pascal yari yafatanye umuntu n’uko abo mu muryango w’uwo byafatanwe biyemeza kumuhorera; nk’uko Rutabagisha Herman umuyobozi w’umurenge wa Nyagisozi abivuga.

Agira ati: “Umuyobozi w’akagali ka Kabirizi yahohotewe n’abantu bo mu muryango umwe bamusanze iwe mu rugo rwe baramwinjirana n’uko arakubitwa barangije bamutera icyuma ariko ku bw’amahirwe Imana yakinze ukuboko ntiyapfa n’ubwo ari wo mugambi mubi bari bagambiriye”.

Muri iki gitondo tariki 17/06/2013 Rutabagisha Herman yabwiye Kigali Today ko abo bagizi ba nabi babiri bashoboye gufatwa bakajyanwa kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo bashobore gukurikirabwaho icyo cyaha bakoze.

Avuga ko ako gatsisko k’abagizi ba nabi kari kagizwe n’umwana na se. Ngo umwana yafashe umuyobozi w’Akagali ka Kabilizi n’uko se amutera icyuma.

Umuyobozi w’akagali ka Kabirizi watewe icyo cyuma kubera uburyo yari amerewemo nabi cyane yahise ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda iri Butare mu karere ka Huye kugira ngo ashobore kwitabwaho n’abaganga b’inzobere bo muri ibyo bitaro nk’uko Rutabagisha abitangaza.

Akagali ka Kabilizi ni kamwe mu tugali turushya iyobora kuko bamwe mu baturage baho bigize abantu badashaka kumva abayobozi muri gahunda zinyuranye za leta.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 uwahoze ari umuyobozi w’Akagali ka Kabilizi witwaga Rukundo Cassien yafashe inka z’abaturage ziragiwe ku gasozi kandi bibujijwe agize ngo aravuga baramwahutse baramuhondagura nyuma agerageje kwitabara nabwo babimugerekaho ko ariwe wabakubise.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubwire yihangane abisi bamukozeho.

Alias Pitchou yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka